skol
fortebet

Lt Gen Mubarakh Muganga yashimiye abasirikare ba RDF barangije imyitozo yo ku rwego rwo hejuru

Yanditswe: Friday 30, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare barenga 3,000 bo mu ngabo z’u Rwanda, ku wa Kane tariki ya 29 Kamena basoje imyitozo igenewe Ingabo zirwanira ku butaka.

Sponsored Ad

Ni imyitozo bari bamaze amezi atandatu bakorera mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Yitabiriwe n’abasirikare b’ibyiciro bitandukanye barimo n’abo ku rwego rwa ba Ofisiye.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga witabiriye umuhango wo gusoza iriya myitozo mu cyimbo cya Perezida Paul Kagame, yashimiye abasirikare basoje ayo masomo ku bw’intambwe ishimishije bagezeho ndetse n’ikinyabupfura n’ubwitange bagaragaje.

Ni Lt Gen Muganga wabasabye gukomeza muri uwo mujyo.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda kandi yashimiye ubuyobozi bw’ishuri by’umwihariko abarimu bakoze ubutaruhuka kugira ngo bahe abo banyeshuri ubumenyi n’ubushobozi buzabafasha kuba abayobozi beza baba aba RDF ndetse n’igihugu muri rusange.

Maj Cyrile Cyubahiro wahize abandi mu gihe cy’amasomo yahamije ko ubumenyi bahawe muri icyo gihe buzabafasha mu kuzuza inshingano zabo, haba muri RDF ndetse no kwita ku mutekano w’igihugu muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa