skol
fortebet

M23 yigaruriye Kilorirwe na Kitchanga nyuma yo kwirukana FARDC n’imitwe bakorana

Yanditswe: Saturday 07, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wafashe Kilolirwe nyuma yo kwirukana FARDC na FDLR bakorane ndetse n’indi mitwe yitwara gisirikare iheruka kwica abatutsi no kubaitwikira amazu mu minsi ishize.

Sponsored Ad

M23 yasezeranyije kurengera abasivili kuva ingabo z’u Burundi zoherejwe na EAC zagaragaza ko zidashoboye kubarinda.

Izi nyeshyamba za M23 zakomereje intambara Kitchanga zihita ziyigarurira,nkuko amakuru aturuka muri RDC abitangaza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira.

Ingabo za FARDC n’imitwe ya FDLR, Mai Mai,Nyatura n’indi mitwe yitwara gisirikare yishe abasivili barimo guhunga.

Amakuru yemejwe n’abarwanyi ba Wazalendo avuga ko abarwanyi ba M23 ejo tariki 6 Ukwakira 2023, bari benshi mu midugudu ya Nturo, Kingi, Bukombo bituma ingabo za FARDC zihungira i Sake ku bilometero bikeya uvuye mu mujyi wa Goma.

Umwe yagize ati "Abarwanyi ba M23 baje ari benshi, twe amasasu yadushiranye, ubu turimo kwerekeza i Sake."

Abarwanyi ba Wazalendo bari batangaje ko bamaze gufata imidugudu 21 muri Masisi, ndetse basaba FARDC kuza kuhacungira umutekano, mu gihe twinshi mu duce bari bavuze nka Kibarizo na Kabati twamaze kwigarurirwa na M23.

Ati "Abaturage batuye Kabati na Makombo bavuye mu byabo bahunze, Wazalendo bavuye i Kilorirwe berekeza i Sake."

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwashinje ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), zavuye mu gihugu cy’u Burundi, kwifatanya na FARDC n’imitwe yitwaza intwaro, aho kurinda amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa