skol
fortebet

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda rwacyuye neza abanyarwanda bari muri Sudani

Yanditswe: Tuesday 02, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka, yabwiye itangazamakuru ko urugendo rwo gucyura aba banyarwanda n’abandi banyamahanga, rwatangiye ku wa Kabiri, aho Guverinoma y’u Rwanda yabashakiye uburyo bava i Khartoum bagera mu Mujyi wa Aswan mu Misiri.

Sponsored Ad

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka, yabwiye itangazamakuru ko urugendo rwo gucyura aba banyarwanda n’abandi banyamahanga, rwatangiye ku wa Kabiri, aho Guverinoma y’u Rwanda yabashakiye uburyo bava i Khartoum bagera mu Mujyi wa Aswan mu Misiri.

Ati “Bakoze urugendo rw’iminsi ibiri, ubwo bageraga mu Misiri twabashije kubafasha tubavanayo baza mu Rwanda. Bwari ubufatanye hagati ya za Guverinoma, inzego zacu zakoranye na Ambasade i Cairo n’i Khartoum kugira ngo tubashe kugera ku musaruro uboneye w’iki gikorwa cyo kubahungisha.”

“Turashimira Misiri ku buryo yakiriye abaturage bacu muri ibi bihe bigoye, kandi turashimira Abanya-Sudani na Guverinoma ya Sudani ku bw’ubufasha muri uku guhungisha aba bantu.”

Mukeka yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije kugera ku mahoro arambye muri Sudani, binyuze muri gahunda zizashyirwaho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Mu baturage bagejejwe i Kigali, harimo Abanya-Syria batanu, Umurundi umwe, Umunya-Kenya umwe, Abanya-Uganda babiri, Umunya-Nigeria, Abanyarwanda 32.

Mukeka yavuze ko hari abanyarwanda babiri bahisemo kuguma i Khartoum ku mpamvu zabo bwite, ariko ‘ igihe cyose bazakenerera ubufasha, twiteguye kubafasha”.

Umunya-Kenya, Ogendo Daniel Oganga, washakanye n’umunyarwanda, ni umwe mu bahungishijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa