skol
fortebet

Minisitiri Busingye yamaganye ingufu z’umurengera cyangwa zica zikoreshwa na Polisi ku bakekwaho ibyaha

Yanditswe: Saturday 05, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yamaganye ibikorwa bya polisi byo kurasa abasivili hagatangwa impamvu ko bashakaga gutoroka cyangwa ko bashatse kubarwanya.

Sponsored Ad

Minisitiri Busingye yavuze ko izi mbaraga z’umurengera polisi ikoresha igahitana abasivili batitwaje intwaro zitemewe n’amategeko ndetse hagiye kuba ibiganiro na Polisi y’u Rwanda kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri Busingye yagize ati “Gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa/abakekwa ntibyemewe n’amategeko kandi ntibikwiye.

Turakorana na Polisi y’u Rwanda n’inzego bireba iki kibazo gikemuke binyuze muri politike n’imikorere, gukaza kubibazwa kw’ababikora, amahugurwa no gukaza ubugenzuzi.”

Ibi bikorwa byo kurasa abakekwaho ibyaha bimaze iminsi bifashe intera mu Rwanda aho polisi ivuga ko abarashwe bageragezaga bagiye gutoroka cyangwa kugerageza kurwanya inzego z’umutekano.

Bamwe mu Banyarwanda bakundaga kwibazwa niba nta bundi buryo bwakoreshwa bwo gufata umuntu nk’uwo, bitabaye ngombwa ko araswa agapfa.

Muri iki cyumweru,Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gukora iperereza ku mupolisi wagize uruhare mu iraswa ry’Umusore witwa Nsengiyumva Evariste wo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma warashwe saa mbili z’ijoro zo ku cyumweru nyuma yo gufatwa we n’abandi bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 we ngo agashaka gukubita umupolisi bigatuma araswa.

Uyu Nsengimana yafatiwe hamwe n’abandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bari mu kabari ndetse barengeje isaha ya saa moya.

Nsengiyumva Evariste yaarashwe ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro (20:30) ubwo we na bagenzi be basangwaga mu Kabari ko muri uriya Murenge wa Zaza.

Kuwa Mbere tariki 31 Kanama 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umukozi wayo wagize uruhare muri iryo raswa.

Yagize iti “ Polisi irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa Nsengiyumva Evariste, umuturage wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye saa mbiri n’igice; ubwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID- 19.

Police yavuze ko iri gukora iperereza kugira ngo hamenyekanye uko Byagenze.

Muri uyu mwaka humvikanye abantu benshi bagiye baraswa na polisi kubera ko ngo bashatse gutoroka cyangwa kubarwanya aho uwamenyekanye uyu munsi ari umusore witwa Munyaneza Boy wari ufungiye ku Kimisagara wagerageje gutoroka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ubwo yari asohotse avuga ko agiye mu bwiherero.

Uyu Munyaneza yatawe muri yombi akurikiranyweho gupfumura inzu no kwibisha icyuma, afungirwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, yasabye gusohoka kugira ngo ajye mu bwiherero. Ageze hanze ngo yahise ashaka gucika, yiruka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ari nabwo yahise araswa arapfa.

Uyu musore w’imyaka 23 yari yatawe muri yombi ku wa 29 Kanama.

Ibitekerezo

  • Ariko ibibintu birayoberanye! Kuki imodoka iyo icitse police bayirasa amapine aho kurasa moteri cg uyitwaye? None kuki umuntu we batarasa amaguru?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa