skol
fortebet

Mu gihe k’iminsi 5 gusa mu Burasirazuba hamaze kuboneka Dosiye Eshanu z’ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe: Monday 11, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kuva ku ya 07 Mata 2022, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangira, hamaze kugaragara ibikorwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside bitanu, dosiye zikaba zaramaze kugezwa ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Sponsored Ad

Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022, ubwo habaga umuhango wo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo, Superefegitura ya Kanazi, Ngarama na Rusumo ndetse n’amakomini yahujwe bikabyara Akarere ka Rwamagana.

Abari abakozi ba Perefegitura na za Superefegitura bishwe muri Jenoside ni 19, naho abari abakozi b’Amakomini yahujwe bikabyara Akarere ka Rwamagana ni 22.

Guverineri Gasana avuga ko muri rusange ibikorwa byo kwibuka bigenda neza, ariko nanone hatabura ba kidobya bakigaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Turimo kubona ibimenyetso by’Ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu bikorwa, mu mvugo, imigirire n’ibindi kandi bisesereza cyangwa bikomeretsa imitima y’abarokotse. Ubu dufite amadosiye amaze kugera kuri atanu ari kuri RIB.”

Zimwe mu ngero zikubiye mu mvugo ziri muri ibi bikorwa by’Ingengabitekerezo ya Jenoside, zirimo aho ngo hari abavuga ko iturufu yo kwibuka itakigezweho n’ibindi.

Agira ati “Buri bucye ibikorwa byo kwibuka bigatangira hari uwavuze ngo muzarira ejo natwe amarira yacu tuzayarira ikindi gihe, undi akavuga ati jya kwibuka wowe wabuze abantu jyewe ntacyo njya kwibuka.”

Avuga ko Jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko ku buryo bisaba ko abaturage bazamurirwa imyumvire bagacika ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Intara y’Iburasirazuba ifite inzibutso za Jenoside 38 zibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga 360.

Uwo muyobozi avuga ko Intara y’Iburasirazuba yageragerejwemo Jenoside, nk’Abatutsi bicirwaga mu mashyamba ya Bugesera na Rukumberi, mu Mutara, Nyarubuye no mu mugezi wa Nyabarongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa