skol
fortebet

Mu myaka ibiri abagera ku 100 bamaze gupfa bazize kurohama mu mazi

Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu gihe hashize iminsi humvikana abantu barohama mu mazi bikabaviramo urupfu Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu myaka ibiri ishize, abantu hafi 100 mu gihugu hose bitabye Imana bazira kurohama mu mazi; abenshi muri bo akaba ari abari munsi y’imyaka 18, bangana na 63 naho abapfuye ari bakuru bafite imyaka hagati ya 18-35 bo ni 35.
Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage muri rusange , ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana hirya no hino mu gihugu by’umwihariko kubahozaho ijisho. Nk’uko (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hashize iminsi humvikana abantu barohama mu mazi bikabaviramo urupfu Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu myaka ibiri ishize, abantu hafi 100 mu gihugu hose bitabye Imana bazira kurohama mu mazi; abenshi muri bo akaba ari abari munsi y’imyaka 18, bangana na 63 naho abapfuye ari bakuru bafite imyaka hagati ya 18-35 bo ni 35.

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage muri rusange , ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana hirya no hino mu gihugu by’umwihariko kubahozaho ijisho. Nk’uko byagiye bigaragara, abana batakaza ubuzima nyuma yo kurohama mu mazi cyangwa kugwa mu byobo by’amazi , ibizenga , imigezi cyangwa ibiyaga mu gihe ababarera bahugiye mu mirimo itandukanye.

Nk’uko byagaragaye, mu bihe by’imvura haba impfu za hato na hato ziterwa no kurohama mu mazi, imyuzure itwara abantu cyane cyane biganjemo abana.

Hari abana barohama muri za ruhurura kubera gutura mu manegeka, noneho n’umubyeyi ntiyite ku kurinda abana kugira ngo badakinira iruhande rwa ruhurura ari na byo bibaviramo impanuka zo kugwa muri izo ruhurura bagapfa.

Ingero za hafi kuri iki kibazo, ni abana batatu baherutse kurohama mu bidendezi by’amazi n’imigezi aho baba bidumbaguza mu Mujyi wa Kigali honyine mu minsi icumi ishize nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP), Emmanuel Hitayezu abitangaza; aho anavuga ko byashoboraga kwirindwa.

Akomeza avuga ko umwe muri abo bana warohamye ari wenyine, ari umwana w’imyaka itatu y’amavuko wari ukurikiye abandi bana bari bagiye koga mu kizenga giherereye mu mudugudu wa Rudiro, mu kagari ka Kibagabaga ho mu murenge wa Kimironko.

Abandi babiri barohamiye mu bihe bitandukanye, mu mirenge ya Gisozi na Gatsata batwawe n’umugezi wa Nyabugogo; akaba ari umwana w’imyaka 4 n’undi w’imyaka 15, ubwo babaga barimo kogamo.

Aha SP Hitayezu akaba agira ati:” Ibyinshi mu bizenga biva ahacukuwe umucanga cyangwa amabuye, niyo mpamvu dusaba ko aho biri byatabwa cyangwa bigatwikirwa kandi tukibutsa ababyeyi kubuza abana bato kuhegera kandi n’abakuru bakahitondera kuko nabo iyo banyoye cyangwa hijimye bashobora kuhagirira impanuka.”

Polisi itangaza ko abana bari munsi y’imyaka 18 barohama cyane mu bihe by’ibiruhuko by’amashuri kuko akenshi baba bafite umwanya munini bari iwabo mu ngo, ku buryo baboneraho umwanya wo koga no gukinira hafi ya za ruhurura n’imigezi ndetse abandi baba baroba amafi muri iyo migezi. Ibi byose bibaho bitewe ahanini n’uko baba bari bonyine ntawe ubabuza kwegera aho hose bahurira n’impanuka.

Ku byerekeranye n’impfu z’abagabo, ngo abenshi bicwa n’amazi bitewe n’ubusinzi ndetse no kutumva inama bagirwa.

Izindi mpfu zitunguranye ni iza bamwe mu barobyi bakoresha amato mu burobyi, aho usanga bakoresha ubwato buto bw’ibiti butagira moteri ndetse nta myambaro yabugenewe baba bafite ituma batarohama mu gihe habayeho impanuka zo mu mazi.

Abantu baturiye imigezi n’ibiyaga ntabwo kandi baba bakwiriye kwirara ko bazi koga cyangwa bamenyereye amazi, cyane ku buryo bakwambuka imigezi n’ibiyaga uko bishakiye. Hagaragaye impfu nyinshi zitunguranye ziterwa no kwambuka ibyo biyaga cyangwa imigezi hatabayeho ubushishozi, kandi byakunze kuba ku bitwa ko baturiye iyo migezi cyangwa ibiyaga.

Polisi itanga urugero rw’abantu 3 barohamye mu mugezi w’Akagera tariki ya 3 Gashyantare uyu mwaka ubwo bambukaga bagana mu gihugu cy’abaturanyi bakoresheje ubwato bw’ibiti; bakaba ariko barambukiraga ahantu hatemewe.

Bikunze kugaragara ko, akenshi na kenshi usanga aba bantu bava cyangwa bajya mu gihugu bakoresheje inzira zitemewe ndetse n’ubuyobozi butabizi. Bamwe usanga baba batwaye ibiyobyabwenge ndetse abandi ugasanga bafite bafite magendu y’ibicuruzwa runaka bashaka gukwepa imisoro. Byagaragaye ko mu Ntara y’i Burengerazuba ariho hari abantu benshi bamaze kurohama no kwicwa n’amazi.

SP Hitayezu ati:”Ukurikije umubare w’abantu bakuru n’abana bamaze kugwa mu mazi, turakangurira abanyarwanda bose kwita ku bana babo, bakabahozaho ijisho, birinda ko bakinira muri za ruhurura no hafi y’imigezi n’ibiyaga.”

Abandi SP Hitayezu agira iyi nama ni urubyiruko cyane cyane muri iki gihe cy’ibiruhuko kandi turi mu gihe cy’imvura nyinshi ziteza imyuzure ya hato na hato ku migezi imwe n’imwe, za ruhurura, umuntu akaba yayitiranya n’ibihe bisanzwe akagiriramo impanuka; abantu bakuru nabo izi nama zirabareba ndetse buri wese asabwa gukoresha igihe cyose umwambaro wabugenewe ubarinda kurohama aho bishoboka ndetse mu gihe habayeho impanuka zo mu mazi bagatabaza Polisi kuri nimero ya 110 na 0788311192.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa