skol
fortebet

Muhanga:Imodoka ya RITCO yahiye irakongoka

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka itwara abantu n’ibintu ya RITCO yerekezaga mu Majyepfo, yahiye itarenze umutaru,irakongoka.
Iyi modoka ifite ibirango bya RAD 262 K, yahiriye ahitwa i Rugobagoba mu Karere ka Muhanga.
Iyi modoka y’ikigo cya RITCO yavaga i Kigali yerekeza Muhanga beo yafatwaga n’inkongi y’umuriro.
Icyateye iyi mpanuka itaguyemo umuntu n’umwe, ni ipine ry’inyuma ryatobotse ndetse rihita rinashya ritwika ibindi bice by’imodoka.
Umushoferi yahise ahagarara abwira abagenzi gusohoka bwangu ndetse no (...)

Sponsored Ad

Imodoka itwara abantu n’ibintu ya RITCO yerekezaga mu Majyepfo, yahiye itarenze umutaru,irakongoka.

Iyi modoka ifite ibirango bya RAD 262 K, yahiriye ahitwa i Rugobagoba mu Karere ka Muhanga.

Iyi modoka y’ikigo cya RITCO yavaga i Kigali yerekeza Muhanga beo yafatwaga n’inkongi y’umuriro.

Icyateye iyi mpanuka itaguyemo umuntu n’umwe, ni ipine ry’inyuma ryatobotse ndetse rihita rinashya ritwika ibindi bice by’imodoka.

Umushoferi yahise ahagarara abwira abagenzi gusohoka bwangu ndetse no gusohoramo imizigo ya bo, kugira ngo bagire icyo barokora.

Abari bahari, bagerageje kuzimya iyi modoka bakoresheje amata na fanta ya Coka ariko ntacyo byigeze bifasha.

Inzego za Polisi y’u Rwanda zishinzwe Umutekano w’umuhanda ntabwo zari hafi ariko mu minota mike nka 30 zari zihageze.

IVOMO:UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa