skol
fortebet

Muhanga: Insina z’uwarokotse Jenoside zatemwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro

Yanditswe: Monday 12, Apr 2021

Sponsored Ad

Abantu bataramenyekana baraye bagiye mu nsina z’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barazitema mu Mudugudu wa Gifumba, Akagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Sponsored Ad

Izi nsina za Nsabimana André warokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, zatemwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021.

Uyu muturage yabonye aya mahano ubwo yazindukiraga mu murima mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere asanga insina ze ziri hasi ahita yihutira kubwira abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Twizeyimana Vénuste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gifumba avuga ko inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira gukora iperereza kugira ngo zimenye ababa bari inyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi Cyangwa se niba ibyabaye bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu muyobozi avuga ko nta kibazo uyu muturage asanzwe agirana n’abaturanyi be ku buryo hari uwo bahita bacyeka.

Mu cyumweru gishize, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ko kuva tariki 07 kugeza ku ya 09 Mata 2021 mu Rwanda hose hari hamaze kugaragara ibikorwa 22 by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Icyakora yavuze ko muri ibyo bikorwa bimaze gufatirwamo abantu 18, byose ari iby’amagambo yo gusesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo nta bikorwa nk’ibi byo kwangiza imyaka cyangwa amatungo y’abayirokotse byari byakagaragaye.

Source: UKWEZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa