skol
fortebet

Muhanga: Inzego zishinzwe umutekano zikomeje gufunga abiyise abahebyi batemye abantu

Yanditswe: Friday 29, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Agatsiko k’insoresore 25 ziyita Abahebyi gakomeje gushakishwa nyuma yo gutema abakozi 10 barinda ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro Murenge wa Rongi Akarere ka Muhanga.

Sponsored Ad

Bivugwa ko ako gatsiko kateye ikirombe cy’Ikompanyi yitwa ETs Sindambiwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri, kagizwe n’insoresore zarahiye ko zitazakorera abandi ku mushahara, ahubwo ahubwo zizajya zicukura amabuye y’agaciro mu butaka bufite rwiyemezamirimo wabuhawe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Niyonzima Oswald, yavuze ko hamaze gufatwa 10 mu bagize ako gatsiko kateye ikirombe ETs Sindambiwe kitwaje intwaro gakondo gakomeretsa abasanzwe baharinda.

Yagize ati: “Aya makuru ni yo kuko abantu bishyize hamwe batera ikirombe n’intwaro bakomera abasanzwe barinda umutekano w’iki kirombe cy’umushoramari ufite ETs Sindambiwe kiro mu Murenge wacu”.

Yongeyeho ko bakimara kumenya amakuru y’iterwa ry’ikirombe bahise batangira gushaka abagize ako gatsiko ndetse hamenyekana ko abateye ikirombe hanakorwa urutonde.

Yagize ati: “Tukimenya amakuru y’uko hari igico cy’abantu bikoze bakajya gutera iki kirombe twashatse amakuru ndetse dukora urutonde turarukora dusanga abasaga 25 ari bo bishyize hamwe batera ikirombe bakomeretsa abakozi bashinzwe umutekano w’ikirombe”.

Gitifu Niyonzima avuga ko kigeza ubu hamaze gufatwa abagera ku 10 muri 25 bari ku rutonde naho abandi baracyahigwa kugira ngo baryoze ayo marorerwa bakekwaho agize icyaha cy’urugomo n’ubujura buciye icyuho.

Yibutsa ko nta muturage ukwiye kwishora mu bucukuzi butemewe kuko rimwe na rimwe bibambura ubuzima kandi bakwiye gusaba akazi mu bafite ubucukuzi kuko bo bemererwa gucukura nyuma yo kugaragaza ko bafite ubushobozi bwo kurinda abo bakoresha impanuka za hato na hato.

Biteganyijwe ko abamaze gutabwa muri yombi bagezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba kugira ngo baryozwe ibyaha bakoreye abarinzi bo mu kirombe cya ETs Sindambiwe.

IVOMO:IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa