skol
fortebet

Muhanga:Polisi yarashe ukekwaho ubujura bw’imifuka yuzuye kawunga

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yarashe uwo ikekaho ubujura bwo gupakurura imifuka ya Kawunga, ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Iraswa ry’uyu mugabo ukekwaho ubujura kugeza ubu utaramenyekana inkomoko, ryabereye mu Mudugudu wa Kanyungura akagari ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko uyu mujura na bagenzi be bari kumwe muri iryo tsinda rya bagizi ba nabi, bikinze ku giti bacunga imodoka ipakiye imifuka ya kawunga iyivanye mu Mujyi wa Kigali, ishaka kuyigeza mu Karere ka Karongi bashaka kuyisahura

Kubera iyangirika ry’umuhanda, iyo modoka yo mu bwoko bwa Dina yagendaga gahoro kubera ibinogo biwurimo, ibyo bisambo byahise byurira iyo modoka bikuramo imifuka 2 ya kawunga.

Izo saha Polisi yari yatangiye kugenzura uko umutekano umeze babatesheje icyo gisambo gishaka gutera icyuma umupolisi ahita yitabara arakirasa.

Umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster Nkundimfura Théoneste avuga ko ibisambo bimaze kuhamburira ibikapu byinshi by’abagenzi bifunguye imodoka.

Ati “Njye maze kwishyura ibikapu by’abagenzi inshuro 3 zose Leta yihutishe ikorwa ry’uyu muhanda kugira ngo tureke gukomeza kwibwa.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, yabwiye UMUSEKE ko muri ako gace hakunze kuberamo ibikorwa by’urugomo, kuko no mu minsi mikeya ishize bahamburiye abantu 4 barimo n’Umunyamahanga batwariye imashini(Laptop) ariko ku bw’amahirwe baza kuyifata bayisubiza nyirayo.

Ati “Bitwaza umuhanda utameze neza, ishyamba rihari ndetse n’Umwijima uhari bakurira imodoka bakamanura ibicuruzwa.”

Bizimana avuga ko bagiye gukaza amarondo ku bufatanye n’Inzego z’Umutekano.

Ubwo twateguraga iyi Nkuru twasanze umurambo hafi yawo hari harambitseho icyuma ndetse n’urwembe bakatisha imifuka n’ibindi bicuruzwa baba bibye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa