skol
fortebet

Muhanga:Polisi yarashe umuntu wibaga insinga z’amashanyarazi

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yarashe ukekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, arapfa,mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 29 Nzeri 2023.

Sponsored Ad

Ibi byabaye, mu masaha ya saa munani z’igicuku zishyira saa cyenda, mu Murenge wa Mushishiro i Muhanga nkuko amakuru dukesha RBA ibitangaza.

Polisi itangaza ko uwo mugabo yarashwe ubwo yageragezaga kurwanya abapolisi akoresheje umuhoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uyu musore ubwo yahuraga n’aba Polisi bari ku irondo, yabikanze bamuhagaritse abangura umuhoro agiye kubatema, baramurasa ahita ahasiga Ubuzima.

Ati “Abapolisi bamusanze atwika izo nsinga yari amaze kwiba, kubera ko yari yitwaje ibikoresho birimo n’umuhoro ashaka kubatema nta kindi bari gukora bamurashe.”

Yagiriye inama abafite iyo ngeso yo kwiba insinga z’amashanyarazi, abazigura kubireka bakabicikaho.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka, abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ikwirakwiza umuriro n’amazi, nk’uko polisi ibitangaza.

Ni mu gihe polisi imaze kugarura byibuze insinga z’amashanyarazi zari zibwe zireshya na metero 12.360.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa