skol
fortebet

Muhanga: Umugabo yatemeye umujura mu rutoki rwe aramwica undi ariruka

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2018

Sponsored Ad

Sindayigaya Marcellin w’imyaka 37 wo mu murenge wa Shyogwe muri iri joro yatemye umwe mu bantu babiri bari baje gutema ibitoki bye amutsinda aho, undi barikumwe na we arirukanka, Polisi iravuga ko uyu mugabo azahanirwa kwihanira n’ubwo kwiba na byo ari bibi.
Ahagana saa cyenda z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2018, nibwo Munyandinda na mugenzi we bagiye kwiba ibitoki mu murima w’uwitwa Sindayigaya Marcellin abafatiramo ahita amutema na ho mugenzi we akizwa n’amaguru.
Umuvugizi wa (...)

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Kayigi Emmanuel yemeje iby’aya makuru ariko avuga ko uwishe Munyandinda na we yahise atabwa muri yombi.

Yagize ati “Bari abantu babiri bajya mu murima w’umuntu kwiba ibitoki kubera ko na we yarurariraga bamusangamo. Bamaze gutema ibitoki bitatu ni bwo yabafashe habaho kurwana baramukomeretsa na we atema umwe undi aramucika ariruka ku buryo uwo yatemye yaje gupfa.”

Yongeyeho ko Sindayigaya yahise ajyanwa ku bitaro by’i Kabgayi kubera ko na we yari yakomeretse ndetse nyuma yo kuvayo yahise atabwa muri yombi akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.

Yakomeje agira inama abaturage yo kubaha ikiremwamuntu no kujya bagaragaza ibibazo bafite mbere kugira ngo bikurikiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko kwihanira bitemewe.

IP Kayigi yavuze ko uwatorotse ari gushakishwa ndetse ko uwishe Munyandinda nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.

Abo bajura bari bamaze guca ibitoke bitatu: Ifoto y’ Umuseke

Ibitekerezo

  • Uwo mugabo Sindayigaya narekurwe kuko nawe abo bajura bari kumuhitana kdi yaravunitse atera urutoki.ESE irondo ryari he he ko ritamutabaye?

    Nonec itegeko rivuga iki bibaye kumpamvu zo kwitabara?

    Azarutsinda uyu yitabaraga kdi iyamureka barikumufunga bugacya bamufunguye!! Nabandi bajye bakora nkawe rwose ntategeko yishe abajura bagomba guhashywa! Inaha za musange igisambo nticyatemye umuntu bakakizana muri gereza ntikiri kwidoga kirira ejobundi ntikizaba cyasubiye kubiyogoza uwocyagize ikimuga agaramye mubitaro, iyobaza kwimenyera ubwege ntibaba baragikosoye nabo nibisigaye bikareberaho bigahita bitinya???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa