skol
fortebet

Muhanga: Umugore yatunguwe no gusanga umugabo we wari ugiye ku kazi yimanitse

Yanditswe: Friday 30, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko bamusanze mu mugozi yapfuye, birakekwa ko yiyahuye.

Sponsored Ad

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera wamenyekanye ku mazina ya Nteganyijwenimana Jean d’Amour, yamenyekanye saa mbili n’igice za mu gitondo (08h30 a.m).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko uriya mugabo yabyutse mu gitondo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (6h30 a.m), abwira umugore we ko agiye gufata ibikoresho by’akazi kuko yari yabibitse mu yindi nzu batabamo.

Gitifu avuga ko umugore we witwa Mukamana Vestine yategereje ko umugabo we agaruka ku musezeraho nk’uko yajyaga abikora araheba.

Nshimiyimana avuga ko umugore wa nyakwigendera yabyutse hashize isaha imwe, ageze aho yajyaga afata ibikoresho asanga umugabo we yimanitse mu mugozi yapfuye.

Gitifu Nshimiyimana avuga ko bihuse, basanga koko umugabo amanitse mu mugozi yapfuye.

Nteganyijwenimana Jean D’Amour yari atuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye, yari amaranye imyaka 3 n’umugore we, ariko bari batarabyarana.

Uyu mugabo yakoraga akazi k’ubufundi, naho umugore we ni umudozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa