skol
fortebet

Muhanga: Umwana yarohamye muri Nyabarongo aburirwa irengero

Yanditswe: Friday 22, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwana witwa Ishimwe Elve uwi mu kigero cy’imyaka 16 ari mu bana bane barohamye bagiye kurema isoko ry’ahitwa ku Cyome, mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Muhanga, ariko we akaba yaburiwe irengero mu gihe bagenzi be barohowe.

Sponsored Ad

Ayo makuru yemejwe n’abaturage baturiye aha bakavuga ko abo bana barohamye tariki ya 20 Nzeli 2023, batatu muri bo bakarokorwa n’umwana wahiraga ubwatsi ariko Ishimwe we bikarangira abuze.

Murenzi Appolinaire avuga ko aya makuru ari ukuri abana batatu bagiye koga batwarwa n’amazi, umwe arabura ariko batatu bo bararohorwa.

Yagize ati: “Ni byo rwose abana bararohamye batwawe n’amazi ya Nyabarongo umwe arabura abandi barohorwa n’umusore wahiraga ubwatsi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Gihana Tharcisse, avuga ko aba bana bane baremye isoko ryo ku Cyome bavuyeyo bajya koga muri Nyabarongo maze urugomero rurekura amazi aza ari menshi arabatwara.

Yagize ati:”Aba bana baremye isoko ryo ku Cyome tariki ya 20 Nzeli 2023 bavuyeyo bakora urugomo bajya kwidumbaguza mu ruzi rwa Nyabarongo ariko urugomero rw’amashanyarazi rurekura amazi menshi abasangamo ahita abatwara ariko ku bw’amahirwe hari unusore wahiraga arohora 3 naho undi umwe atwarwa n’amazi turamubura”.

Akomeza avuga ko guhera igihe batwarwaga n’amazi twahise dutangira gushaka uyu mwana ndetse dusaba imirenge dutaranye yadufasha kureba niba twamubona Nyabarongo yamurekuye tukamubona.

Yagize ati: “Kuva umwana yatwarwa n’amazi ya Nyabarongo twaramushatse turamubura n’ubu turacyamushaka kandi twanifashishije Imirenge yo mu Karere ka Ngororero ndetse na Muhanga kugira ngo turebe ko Nyabarongo yamurekura tukamubona”.

Asaba abaturiye umugezi wa Nyabarongo kumva ko amazi nta nkomere agira bakayitondera atabambura ubuzima.

Aba bana bakomoka mu Murenge wa Mushishiro ho mu Kagari ka Rukaragata mu Mudugudu wa Kamurekezi, ariko abana bakaba bararohamiye mu ruhande rw’Umurenge wa Rugendabari ho mu Kagali ka Nsanga mu Mudugudu wa Nyundo.

Abaturage barasabwa kwitondera uyu mugezi wa Nyabarongo kubera ko iyo urugomero rwa Nyabarongo rurekuye amazi anateza imyuzure mu gishanga inyuramo.

IVOMO:IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa