skol
fortebet

Musanze: Abapolisi bakuru 28 b’abanyamahanga basoje amasomo bari bamazemo umwaka

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki 26 Nyakanga 2018 mu ishuli rikuru rya polisi y’u Rwanda (National Police College) riherereye mu karere ka Musanze hosojwe amasomo yari amaze umwaka ahabwa abapolisi bakuru baturutse mu bihugu umunani bya Afurika aribyo: Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Sudani, Sudani y’epfo, Etiyopiya na Namibiya.

Sponsored Ad

Abapolisi bosoje aya masomo bavuga ko hari kinini abunguye mu kazi kabo ka buri munsi kuko bahuguwe mu bijyanye no kuyobora, bakanahabwa amasomo yo ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu kubungabunga amahoro no gukemura amakimbirane. Bavuga kandi ko kuba bari bamaze umwika bigira hamwe kandi baturuka mu bihugu bitandukanye byabafashije kungurana ubumenyi mu buryo bwo guhangana n’ibyaha by’inzaduka usanga akenshi bitakireba igihugu kimwe ukwacyo.

Ubwo yasozaga aya masomo ku mugaragaro, minisitiri w’ubutabera akaba n’inkumwa nkuru ya Leta Johnston BUSINGYE yavuze ko kuba umubare w’abaza kwigira muri iri shuri rikuru rya Polisi ukomeza kwiyongera kandi hakanagaramo abaturuka mu bindi bihugu ari ikimenyetso ko u Rwanda rushyize imbere amahugurwa, kwiga no kwigisha kugirango bihurizwe hamwe no kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.

Ni ku nshuro ya gatandatu iri shuri rikuru rya polisi y’u Rwanda ritanga impamyabumenyi ku bapolisi bakuru, aho uyu mwaka ariko hajemo umwihariko w’uko hirya y’amasomo bari basanzwe bahabwa hiyongereyeho inyigisho z’ubuyobozi n’imiyoborere zatanzwe na kaminuza ya CMI yo mu bwongereza ndetse n’amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza y’amahoro no kurwanya amakimbirane yatanzwe na Kaminuza y’u Rwanda.

Ibitekerezo

  • Ngo b ’ abanyamahanga?! Kweli? Erneste uravugisha ukuri muri heading y’ unkuru?!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa