skol
fortebet

Musanze: Polisi yafunze umugore ushinjwa kwiba ihene inyama zayo akazihisha ku gisenge

Yanditswe: Monday 18, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi ho mu Karere ka Musanze,yafunzwe akekwaho kwiba ihene y’umuturanyi aho basanze inyama zayo mu gisenge cy’inzu ye.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko abaturanyi b’uyu mugore babuze ihene ku wa Kane w’icyumweru gishize maze nyuma y’iminsi ibiri hakaza gufatirwa inyama zayo mu nzu z’uwo muturanyi wabo.

Uriya mugore ngo yari yaramanitse izo nyama ku gisenge cy’inzu ye, aho yari akomeje kuziryaho.

Ubwo nyiri ihene yarangishaga ahantu hose yageze no ku muturanyi we maze bamubwira ko bigeze kuyibona ariko abana bakayirukana batazi aho yagiye.

Yarakomeje arashakisha ariko aza kubwirwa ko mu nzu y’uwo mugore haturuka impumuro y’inyama buri munsi, ibintu byasaga nk’ibishya muri urwo rugo.

Kabera Canisius, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi yavuze ko uwo mugore yibye ihene y’umuturanyi kuwa 14 Nzeri 2023 ayibagira mu nzu iwe, nyuma y’iminsi ibiri inyama zifatirwa mu gisenge cy’inzu ye aho yari akomeje kuziryaho yitonze.

Yagize ati “Nyiritungo yarakomeje ararishakisha araribura, abaturage bagakeka ko iryo tungo ryagiye ku muturanyi, bagezeyo abana bari mu rugo bavuga ko ihene bayibonye ariko ko bayirukanye batazi aho yagiye, ariko icyagaragaye ni uko bari bayishyize mu nzu bayibagiramo.”

Gitifu yakomeje avuga ko ubwo bashakiraga ihene muri iyo nzu byaje kurangira umwe arebye hejuru mu gisenge [plafond] asangayo umufuka urimo inyama barebye basanga ni ya hene yibwe.

Kuri ubu umugore yashyikirijwe polisi kugira ngo akurikiranwe kuri iki cyaha ashinjwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa