skol
fortebet

Musanze: Ubujura bwiganjemo abana bato bwugarije abatuye mu isantere ya Byangabo

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

Ubujura bwiganjemo abana bakiri bato bwugarije abaturage batuye mu isantere ya Byangabo iherere mu Karere ka Musanze cyane cyane abayicururizamo.
Nk’uko bitangazwa n’abatuye muri iyi santere ya Byangabo, ngo ubujura bwo gutobora amazu nibwo bwiganje muri aka gace ndetse bukaba bukora n’urubyiruko rwiganjemo abana bataye ishuri birirwa bazerera muri iyi santere.
Abaturage banashyira mu majwi abacunga umutekano w’iyi santere ko baba bagira uruhare muri ubwo bujuru. Yewe ntibanatinya kuvuga ko (...)

Sponsored Ad

Ubujura bwiganjemo abana bakiri bato bwugarije abaturage batuye mu isantere ya Byangabo iherere mu Karere ka Musanze cyane cyane abayicururizamo.

Nk’uko bitangazwa n’abatuye muri iyi santere ya Byangabo, ngo ubujura bwo gutobora amazu nibwo bwiganje muri aka gace ndetse bukaba bukora n’urubyiruko rwiganjemo abana bataye ishuri birirwa bazerera muri iyi santere.

Abaturage banashyira mu majwi abacunga umutekano w’iyi santere ko baba bagira uruhare muri ubwo bujuru. Yewe ntibanatinya kuvuga ko bamwe muribo aribo biba ibicuruzwa byo muri santere ya Byangabo.

Mu kiganiro na Energy Radio, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo iyi santere iherereyemo, bwana Twagirimana Edouard, yemera iby’ubu bujura ariko kandi agahakanira abacunga umutekano muri santere ya Byangabo ko ataribo bakora ubwo bujura.

Twagirimana Eduard, "...abajura batobora amazu, abashobora kwica ingufuri bakinjira mu nzu bagatwara ibintu by’abaturage hari aho tujya tubibona ariko kandi turabikurikirana.... kandi dufite ingamba zikomeye zo kubihasha. Ingamba ya mbere ni iyo kwicungira umutekano."

Twagirimana ntiyemera ko abacunga umutekano aribo biba nkuko bivugwa n’abaturage.

"Kuvuga ko aribo baba babiba, ntabwo njyewe ngishigikiye kuko nta rugero turabona."

Abaturage kandi binubira ko iyo baje kubarura ibyibwe usanga nyiri ukwibwa adasubizwa ingurane y’ibyo yibwe byose ahubwo agahabwa igice kandi yaratanze amafaranga y’umutekano asezeranywa ko ibintu bye bizarindwa neza.

Abaturage bavuga ko ubu bujura kandi bunakorwa n’ abana bakiri bato cyane cyane abataye ishuri birirwa bazerera muri iyi santere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa