skol
fortebet

Musanze: Umusaza yavuye gusangira n’umukecuru we agacupa ahita yiyahura

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusaza w’imyaka 70 y’amavuko witwa Hanyurwimfura Andre yiyahuye yimanitse mu mugozi nyuma y’uko yari avuye gusangira agacupa n’umukecuru we.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko ibi byabaye kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2023 ahagana saa cyenda n’igice z’umugoroba, mu Murenge wa Nkotsi,Akagari ka Bikara,mu karere ka Musanze.

Mu makuru yakusanyijwe n’inzego z’ubuyobozi avuye mu baturage bemeza ko mu rugo rw’uyu musaza nta bibazo by’amakimbirane byahabaga.

Uru rugo ngo rwari rufite imitungo n’ibindi bikorwa by’iterambere ku buryo ntacyo bakeka ko cyaba cyamuteye kwiyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi Kabera Canisius, yemeza iby’aya makuru, gusa akavuga ko bataramenya icyamuteye uko kwiyahura.

Yasabye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo bamenya ahari amakimbirane yihishe mu ngo bakayatanga, cyangwa ufite ikibazo kimukomereye akegera abajyanama b’ubuzima no kwa muganga bakabafasha.

Yagize ati ” Mu makuru yatanzwe n’abaturage ni uko nta makimbirane yari afitanye n’umuryango we, mu makuru dufite nanone ngo yahoze asangira n’umukecuru we mu kabari, nyuma batashye mu kavura kagwaga bamubona yamaze kwiyahura ari mu mugozi ,kandi yari umusaza ufite ibikorwa by’iterambere ku buryo ntacyo twaheraho tuvuga ko cyamuteye kwiyahura, ahubwo bigaragara ko ryari ibanga ry’umutima we”.

Kugeza ubu umurambo w’uyu musaza wajyanywe ku Bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma, ndetse inzego z’umutekano zirimo RIB zikaba zikomeje iperereza ngo hamenyekane neza icyeteye uru rupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa