skol
fortebet

Ngoma:Polisi yafashe umusore afite televiziyo n’igare acyekwaho kwiba atoboye inzu y’umuturage

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Ngoma, yafatanye umusore w’imyaka 20 y’amavuko, televiziyo, igare n’inkweto acyekwaho kwiba mu rugo rw’umuturage nyuma yo kumutoborera inzu.

Sponsored Ad

Yafatiwe mu mudugudu wa Karimbi, akagari ka Mahango mu murenge wa Kibungo, ahagana ku isaha ya saa munani n’igice z’igicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira, nyuma yo kumusangana televiziyo ya flat, igare ndetse n’imiguru 3 y’inkweto acyekwaho kwiba mu mudugudu wa Bweranka, akagari ka Kibatsi mu murenge wa Rukira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’umuturage wo mu mudugudu wa Bweranka hafi saa sita n’igice z’amanywa, avuga ko avuye guhinga yagera mu rugo agasanga yibwe n’abantu bataramenyekana, batoboye inzu bagatwara televiziyo, igare ndetse n’imiguru itatu y’inkweto, nibwo hahise hatangira ibikorwa byo kumushakisha no kumufata.”

Yakomeje ati: “Mu gihe yari agishakishwa, nyuma y’amasaha abiri haje kumenyekana andi makuru y’uko hari umuntu urimo gushakira umukiriya televiziyo n’igare, mu murenge wa Kibungo uhana imbibi n’uwo byari byibwemo, abapolisi bahageze barabimusangana niko guhita bamuta muri yombi.”

Amaze gufatwa yiyemereye ko ari ibyo yari yibye mu murenge wa Rukira, nyuma yo kwica urugi rw’inzu y’umuturage akoresheje icyuma yari yaracuze muri ferabeto.

SP Twizeyimana yashimiye uwibwe wihutiye gutanga amakuru, yatumye ucyekwa ahita afatwa agafatanwa n’ibyo yibye bitaraburirwa irengero.

Yaburiye abakomeje kwijandika mu byaha by’umwihariko ubujura, ko nta mwanya bagifite kuko bahagurukiwe ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage bazakomeza gufatwa bakagezwa mu butabera.

Yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rukira, kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe ibyo yafatanywe byasubijwe nyirabyo.

Ingingo ya 166 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ikomeza ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba 2; iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa