skol
fortebet

Ngoma:Polisi yarashe umusore ukekwaho ubujura ahita apfa

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2016

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo,Umusore witwa Jean de Dieu Nzabonimana w’imyaka 21 wari usanzwe azwi ku izina rya Swingi yarasiwe mu Kagari ka Cyasemakamba , Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma yarashwe n’inzego zishinzwe umutekano arapfa ubwo yageregezaga kurwanya polisi ubwo yari imujyanye kujya kwerekana abo bafatanya ibikorwa by’ubujura.
Amakuru atangwa na bamwe mu baturage avuga ko uyu musore yari asanzwe azwiho ibikorwa by’ubujura bukomeye cyane aho (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo,Umusore witwa Jean de Dieu Nzabonimana w’imyaka 21 wari usanzwe azwi ku izina rya Swingi yarasiwe mu Kagari ka Cyasemakamba , Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma yarashwe n’inzego zishinzwe umutekano arapfa ubwo yageregezaga kurwanya polisi ubwo yari imujyanye kujya kwerekana abo bafatanya ibikorwa by’ubujura.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage avuga ko uyu musore yari asanzwe azwiho ibikorwa by’ubujura bukomeye cyane aho bivugwa ko yibye mudasobwa zo ku Kagari n’ibindi bikoresho aho babifataga bakabisubiza aho yabyibye.

Ngo nyirabayazana yo kuraswa kwe agapfa nuko ejo hari mudasobwa 7 zibwe ku Rwunge rw’amashuri rwa Gahima bikekwa ko ari we wazibye , mu mukwabu wakozwe na Polisi mu masaha ya saa cyenda z’ijoro nibwo Nzabonimana yaje gufatwa.

Mu masaha saa moya n’igice z’igitondo kuri uyu wa Kane ubwo Polisi yari imujyanye ngo ajye kwerekana abo bafatanya kwiba nibwo yaje kubarwanya, polisi iramurasa arapfa.

Umuyibozi w’Umurenge wa Kibungo avuga ko uyu muhungu warashwe yarazwiho ubujura ku buryo yanafunzwe kenshi abuzira ,uyu musore ngo yafashwe yiba imizigo ku makamyo ava Tanzania n’ibindi bikorwa by’ubujura bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa