skol
fortebet

Ngoma: Polisi yarashe umusore wafatiwe mu kabari nijoro agashaka kuyirwanya

Yanditswe: Monday 31, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Ngoma yasuzumaga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19,yarashe umusore witwa Nsengiyumva Evariste wari utuye mu Murenge wa Zaza wafatiwe mu kabari n’abandi bantu bari kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo n’ayo gutaha saa Moya, agashaka kuyirwanya.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza, uyu Nsengiyumva yarashwe mu ijoro ryakeye ryo ku itariki 30 Kanama 2020 ahagana saa 20h30 mu Murenge wa Zaza mu Kagari ka Nyagasozi.

Amakuru avuga ko uyu musore kimwe n’abandi benshi basanzwe mu rugo rw’umuturage yarahahinduye akabari, babata muri yombi ariko we afata amacupa ashaka kuyakoresha arwanya inzego z’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude yabwiye IGIHE ko uyu musore yari asanzwe yarananiranye atega abaturage mu muhanda akabambura abandi akabakubita, nijoro ngo bamusanga mu kabari ashaka gukubita icupa umupolisi.

Yagize ati “Ni umuturage w’umusore wari warananiranye, yarwanyije inzego z’umutekano, hari ahantu bari barimo kunywera bamusohoye ashaka kuzana amacupa ngo ayakubite komanda mu mutwe, byabaye nka saa 20h30 z’ijoro.”

Gitifu Singirankabo yemeje ko uyu musore na mbere yo kuraswa,yirirwaga akubita abaturage abandi akabambura ibyabo.

Yasabye abanyarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ku munsi w’ejo,imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagaragaje ko mu minsi itatu ishize, abantu 1,426 bafatiwe mu tubari mu gihe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus agena ko utubari tutemerewe gukora.

Iyi mibare ni iyo kuva ku wa 27 kugera ku wa 29 Kanama 2020. Igaragaza ko muri ayo matariki mu igenzura ryakozwe n’inzego z’ibanze hamwe na Polisi y’Igihugu, byagaragaye ko utubari 385 twari dufunguye mu gihe ubusanzwe tutagomba gukora.

Ku wa 29 Kanama (umunsi wo muri weekend) nibwo habonetse umubare munini w’abantu bafatiwe mu tubari kuko bari 683 mu gihe utubari twafunguye two twari 169.

Abandi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ni abatari bambaye udupfukamunwa kuko bari 6,239‬, abafashwe bagenda nyuma ya saa moya z’umugoroba ni 15,515 aho umubare munini wabonetse ku wa 27 Kanama aho bari bari abantu 6,052.

Umubare w’abantu bafashwe batubahiriza intera ya metero imwe bo ni 3879, imodoka zafashwe zarengeje isaha ya saa moya zabaye 450, moto ziba 434 mu gihe amagare yo yabaye 792.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa