skol
fortebet

Ngoma: RIB yafatiye mu cyuho abayobozi babiri bari kwakira ruswa

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB rwafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bakira ruswa ya 5,000,000 Frw kugirango batange icyangombwa cyo kubaka.

Sponsored Ad

RIB ibinyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter ivuga ko aba bombi bari bari kwakira ruswa ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.

Abo bayobozi batawe muri yombi ubu bafungiye kuri sitatiyo ya RIB ya Remera n’iya Kicukiro mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganywa ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB irasaba abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa