skol
fortebet

Ngoma: RIB yafunze gitifu wasenye inzu y’umuturage kubera ko yamwimye ruswa

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rufunze uwitwa Ndagijimana Vincent, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari k’Akabungo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma ,nyuma y’uko atemaguye inzu y’umuturage witwa Mpongano Jean Pierre wamwimye amafaranga bari bavuganye kugira ngo yubake nta cyangombwa.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma,Niyonagira Nathalie yabwiye Radio Izuba dukesha iyi nkuru ko bamenye ibyo uwo muyobozi yakoze bakamutumaho ku biro by’Akarere kugira ngo yisobanure hanyuma agahita atabwa muri yombi n’urwego rwa RIB.

Ati”Twagiriye inama uwo muturage ko yajyana ikirego muri RIB ,ariko kubera ko n’abaturage bari bamutubwiyeho imyitwarire mibi irimo n’iyo, yabaye ajyanywe mu nzego z’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe ubu niho ari.”

Amakuru avuga ko gitifu Ndagijimana yari yatse uwo muturage amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000frw ) kugira ngo yubake inzu atiriwe asaba icyangombwa kibimwemerera ,hanyuma umuturage azamura iyo nzu y’ibiti amaze kuyisakara hasigaye gusa kuyihoma ,uwo muyobozi nibwo yaje mu buryo bitunguranye atemagura amabati yari ku gisenge na bimwe mu biti, amakuru atangira kumenyekana mu baturage.

Uku gutabwa muri yombi k’uyu muyobozi w’akagari kubaye mu gihe nta cyumweru kirashira hatawe muri yombi Mutembe Tom wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Celestin wari ukuriye ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka.

Aba bombi bafatiwe mu cyuho bakira ruswa ingana na Miliyoni eshanu kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri uku kwezi kandi hafunzwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutenderi n’umucungamutungo wawo bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa