skol
fortebet

Ngoma: Ubuyobozi bwafunze ubuvumo buteye ubwoba bwa "Gabanyifiriti" abantu basengeragamo

Yanditswe: Saturday 02, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’AKarere ka Ngoma bwafunze ubuvumo bwiswe ‘Gabanyifiriti’ buri mu Murenge wa Kibungo,bwakorerwagamo amasengesho, aho abantu babwinjiragamo basesera,bigatera impungenge ko bushobora kuzabaridukira.

Sponsored Ad

Ubu buvumo bwamamaye mu minsi ishize ubwo Radio na TV10 batambutsaga inkuru yerekana uko abantu babwinjiramo mu buryo buteye ubwoba bagiye gusenga.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwiyemeza kubufunga ndetse imvugo iba ingiro kuko ubu bwafunzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yari yasabye aba baturage guhagarika aya masengesho bakorera mu buvumo, kuko ahakorerwa amasengesho hasanzwe hazwi.

Yabwiye Radio&TV10 dukesha iyi nkuru ati “Abantu bagomba gusengera mu nsengero zubatse zizwi zifite ibyangombwa byo gukora. Umuntu rero wo kujya mu mwobo kandi twarabibabujije kuva cyera hashize igihe. Nibabyirinde kuko bishobora kubateza impanuka iyo ariyo yose.”

RADIOTV10 ivuga ko umunyamakuru wayo yasuye ubu buvumo, asanga imyobo yakoreshwaga n’aba baturage binjiramo yarafunzwe, ndetse n’ibihuru bikingagamo byaratemwe.


Ubuvumo bwiswe "gabanyifiriti" bwafunzwe

Ibitekerezo

  • Nta Mama yo mu mwobo kuko ngo uyambariza ku ishyiga ikagusiga ivu sinzi rero iyambarijwe mu mwobo icyakurikiraho

    Nta Mama yo mu mwobo kuko ngo uyambariza ku ishyiga ikagusiga ivu sinzi rero iyambarijwe mu mwobo icyakurikiraho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa