skol
fortebet

Ngoma: Ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abantu benshi barakomereka

Yanditswe: Monday 20, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori mu Murenge wa Rukumbeli,mu karere ka Ngoma yakomerekeyemo abantu, ndetse bamwe bajyanwa kwa muganga.
Amakuru dukesha UMUSEKE aravuga ko kuri iki cyumweru aribwo habaye iyi mpanuka, mu Kagari ka Ntovi, umudugudu wa Ntovi, mu murenge wa Rukumbeli, ku bw’amahirwe nta we impanuka yatwaye ubuzima.
MUGABO Daniel uyobora Umurenge wa Rukumbeli yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ubu kwa muganga hariyo abantu 4, bari kwitabwaho.
Ati “Ariko na bo barimo koroherwa.” (...)

Ati “Ariko na bo barimo koroherwa.”

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko bamwe mu bagwiriwe n’ubwo bwanikiro bw’ibigori bajyanywe mu bitaro Bikuru bya Kibungo, abandi ku Kigo Nderabuzima cya Rukumbeli.

Nkuriza Michel uyobora Ikigo Nderabuzima cya Rukumbeli yadutangarije ko abagwiriwe n’ubwanikiro bari 20, babiri boherezwa ku Bitaro by’i Kibungo, abandi babiri bari ku Kigo Nderabuzima cya Rukumbeli, ariko na bo ngo bari hafi gusezererwa, 16 bo bahise bajya mu ngo zabo.

Ati “Babanje kugira ikibazo cy’ihungabana, ariko urebye nta kindi kibazo bafite.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa