skol
fortebet

Ngororero: RIB yataye muri yombi abayobozi 3 kubera ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta

Yanditswe: Thursday 19, Nov 2020

Sponsored Ad

RIB itangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, yafunze abanyamabanga nshingwabikorwa 2 bo mu mirenge ya Sovu na Kavumu mu karere ka Ngororero, ndetse n’umucungamari w’Umurenge wa Sovu.

Sponsored Ad

Bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abafunzwe ni Harerimana Adrien Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sovu; Umubyeyi Ildegonde, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu na Ntashamaje Eliazar Umucungamali w’Umurenge wa Sovu.

Abakekwa, ubu bafungiye kuri RIB Post ya Ngororero mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Aba bayobozi bafunzwe biyongereye ku bandi bo muri Kamonyi bafunzwe mu cyumweru gishize bakekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa.

Kuwa 13 Ugushyingo 2020, Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) yavuze ko yafunze Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, Niyonshuti Jean Damascene (DASSO) na Habyarimana Jean Marie Vianney ushinzwe Inkeragutabara (Reserve Force) muri uwo murenge.

Hari amakuru avuga ko aba bayobozi baba barafatanye abantu amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe, bakabitangira raporo nyamara nyuma ayo mabuye y’agaciro akaza kuburirwa irengero, akaza kugaragara nyuma yarongeye gutwarwa mu rugo rw’umuturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa