skol
fortebet

"Nta mwuka w’intambara uri hagati y’u Rwanda na RDC"-Leta y’u Rwanda

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rwahakanye ko rutiteguye guhangana mu ntambara na RDC nkuko hari ibihuha byabivugaga nyuma y’aho RDF isabye iki gihugu kurekura ingabo zacyo bivugwa ko zashimuswe na FARDC ndetse n’umutwe wa FDLR bakorana.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko nta mwuka w’intambara uri hagati ya RDC n’u Rwanda ndetse ngo ari ibyagombaga kuba baba barirwanyeho ubwo ingabo z’iki gihugu zateraga amabombe ku butaka bw’u Rwanda.
Yakomeje ati (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rwahakanye ko rutiteguye guhangana mu ntambara na RDC nkuko hari ibihuha byabivugaga nyuma y’aho RDF isabye iki gihugu kurekura ingabo zacyo bivugwa ko zashimuswe na FARDC ndetse n’umutwe wa FDLR bakorana.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ko nta mwuka w’intambara uri hagati ya RDC n’u Rwanda ndetse ngo ari ibyagombaga kuba baba barirwanyeho ubwo ingabo z’iki gihugu zateraga amabombe ku butaka bw’u Rwanda.

Yakomeje ati "Umwuka wo kurwana nta wuhari, iyo uza kuhaba bari kurasa kuri Terirwari y’u Rwanda mu kwezi kwa gatatu ukihangana, bakongera mu kwa gatanu na we ukarasa, ntabwo bivuze ko u Rwanda rudashobora kurasa."

"Ni ukuvuga ngo ku ruhande rw’u Rwanda umwuka wo kurwana ntuhari, umwuka uhari ni uwo gukemura ibibazo mu nzira izo arizo zose, mu nzira zagutse cyangwa se n’izifunze zirimo abantu bakeya, kugira ngo haboneke umuti w’ikibazo urambye."

Yanavuze ko ubushotoranyi bukomeje, u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ubwo bushotoranyi butajyana ku ntambara.

Yakomeje ati "U Rwanda rwiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo bufatanye na Congo, ubufatanye n’ibihugu mu karere, kugira ngo kiriya kibazo gikemuke binyuze mu nzira y’ibiganiro n’imishyikirano."

"Runasaba kandi ko imyanzuro iba yafashwe ishyira mu bikorwa, kandi ko Congo yagerageza guca mu nzira ziba zateganyijwe, ariya magambo asa n’aho aba akongeza bagerageza kuyagabanya."

Yavuze nk’umuyobozi wari wasabye abaturage gufata imihoro ko aba akwiye kwamaganwa, kandi agafatirwa ibyemezo.

Nyamara ngo babona ku rundi ruhande rwa Congo, Guverinoma ibigendamo biguru ntege. Gusa ngo ntibyaca u Rwanda intege.

U Rwanda ruravuga ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zifatanyije n’inyeshyamba z’umutwe wa FDLR bateye ingabo z’u Rwanda ku mupaka w’ibihugu byombi,bagashimuta abasirikare babiri b’u Rwanda bari ku irondo.

Itangazo rya Ministeri y’Ingabo z’u Rwanda ryagaragaye ku rubuga rwayo rwa Twitter na Interineti riravuga ko abo basirikare b’u Rwanda ari Kaporali Nkundabagenzi Elysee na Soldat Ntwali Gad, bombi bakaba bari mu maboko ya FDLR mu burasirazuba bwa Kongo.

Umuvugizi w’ubutegetsi bw’intara ya Kivu ya Ruguru, Jenerali de Brigade Sylvain Ekenge Bomusa we yasohoye itangazo rishinja leta y’u Rwanda kugaba ibitero muri Kongo ifatanije n’inyashyamba z’umutwe wa M23.

Ku rubuga rwa Twitter rw’ubutegetsi bw’Intara ya Kivu ya ruguru berekanye abasirikare bambaye imyenda bavuga ko ari iy’ingabo z’u Rwanda, indangamuntu z’abo n’amakarita ya gisirikare.

U Rwanda ruheruka gushinja igihugu cya Kongo kurasa ibisasu byo mu bwoko bwa roketi ku butaka bwarwo taliki ya 23 z’uku kwezi rusaba itsinda ry’abasirikare rishinzwe kugenzura imipaka ya Kongo n’ibihugu biyikikije (EJVM) gukora iperereza ku iraswa ry’ibyo bisasu.

Repubulika ya demokarasi ya Kongo yo iheruka gutumiza ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa gutanga ibisobanuro ikurikizaho guhagarika ingendo z’isosiyete Nyarwanda y’indege Rwandair.

Muri iki cyumweru abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaze kugera mu birometero hafi 20 uvuye mu mujyi munini w’uburasirazuba bwa Kongo, Goma, bamarana igihe gito ikigo cya gisilikare kinini kurusha ibindi muri ako karere nkuko ejo byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa