skol
fortebet

Nyabihu: Abagore 4 n’abagabo 2 bafatanywe udupfunyika 11,500 tw’urumogi umwe ashaka gutanga ruswa

Yanditswe: Friday 07, May 2021

Sponsored Ad

Abagore 4 n’abagabo 2 bari mu maboko ya polisi kuri Sitasiyo ya Mukamira mu Karere Ka Nyabihu, aho bakurikiranweho ibyaha birimo gukwirakwiza urumogi no gutanga ruswa.

Sponsored Ad

Abafashwe ni Mukasine Marie Louise, Nyirahakuzimana Sifa, Irankunda Vestine, Musabyimana Damarcie, Ntawunezarubanda Fabien na Mutarambirwa Jean de Dieu bo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu bakurikirwanyweho gutunda, kubika no gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi no gutanga ruswa.

Aba bafatanywe udupfunyika 11,500 tw’urumogi bateganyaga kohereza mu tundi turere dutandukanye, banagerageza gutanga ruswa kugirango barekurwe.

Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iboneyeho kongera kwihanangiriza abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku babikoresheje ndetse no ku babicuruza kuko bihanwa bikomeye n’amategeko y’u Rwanda.

Umwe muri bo akurikiranweho gushaka guha ruswa ingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda inzego z’umutekano.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa