skol
fortebet

Nyabihu: Polisi yafatanye umugore udupfunyika 3892 tw’urumogi

Yanditswe: Sunday 23, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwaanda ifatanyije n’abaturage mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ukwakira,bafashe umugore w’imyaka 36 y’amavuko afite udupfunyika tw’urumogi 3892 bakunze kwita bule ubwo yari arushyiriye abakiriya mu Karere ka Musanze.
Yafatiwe mu mudugudu wa Kageri, akagari ka Kora, mu murenge wa Jenda, ahagana saa saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo ari mu modoka yavaga mu mujyi wa Rubavu yerekeza i Musanze.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwaanda ifatanyije n’abaturage mu karere ka Nyabihu, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ukwakira,bafashe umugore w’imyaka 36 y’amavuko afite udupfunyika tw’urumogi 3892 bakunze kwita bule ubwo yari arushyiriye abakiriya mu Karere ka Musanze.

Yafatiwe mu mudugudu wa Kageri, akagari ka Kora, mu murenge wa Jenda, ahagana saa saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo ari mu modoka yavaga mu mujyi wa Rubavu yerekeza i Musanze.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, hahise hatangira ibikorwa byo gufata uwacyekwagaho ibiyobyabwenge.

Yagize ati:” Twahamagawe n’abaturage batubwira ko hari umuntu uteze imodoka itwara abagenzi rusange yo mu bwoko bwa Hiace yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i Musanze afite ibiyobyabwenge.”

Yakomeje agira ati:” Twahise dutegura igikorwa cyo kumufata, dushyira bariyeri mu Kagari ka Kora, ubwo imodoka bari batubwiye ihageze turayihagarika, mu gihe dusaka abagenzi tugeze ku gikapu cya Yamfashije dusanga hapakiyemo urumogi udupfunyika 3892 niko guhita rufatwa nawe arafungwa.”

Akimara gufatwa yavuze ko ari umuntu atabashije kumenya imyirondoro ye wari urumuhereye mu Karere ka Rubavu ngo arumugereze i Musanze atavuze n’igihembo bari bumvikanye yari bumuhe.

Yahise ashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Jenda kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

CIP Rukundo, yashimiye umuturage watanze amakuru ibiyobyabwenge bigafatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, asaba abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo gukomeza kubihashya.

Yaburiye abakomeje umugambi wo kwijandika mu biyobyabwenge kubizibukira kuko amayeri bakoresha agenda avumburwa ku bufatanye n’abaturage.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ibitekerezo

  • uwomuntu wafatanwe ibiyobya bwenge mumukatire urumukwiriye nididas ndimusanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa