skol
fortebet

Nyabugogo: Haragaye umurambo w’umusore uri ku mugozi ku Kiraro

Yanditswe: Tuesday 27, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena 2023, nibwo ku kiraro cya Nyabugogo gitandukanya Umurenge wa Kimisagara n’uwa Gatsata hagaragaye umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 bivugwa ko akomoka mu Karere ka Nyaruguru .
Umwe mubari aho yatangaje ko uyu musore batari basanzwe bamuzi kandi batazi impamvu yiyahuye.
Byiringiro Innocent yagize ati “ Ntabwo twari dusanzwe tumuzi hano.”
Uyu murambo ukigaragara inzego z’umutekano n’iz’ibanze zahise zihagera.
Umunyamabanga (...)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata. Murebwayire Alphonsine, yatangaje a ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu musore.

Yagize ati “Dufatanyije n’inzego z’ibanze twahise tuhagera dusanga ibyangombwa bye byanditseho Niyibizi ndetse afite imyaka 25 anavuka i Nyaruguru muri Cyahinda ariko ntabwo twari twabasha kumenya aho yari avuye n’aho yari atuye ariko yari amanutse ku mugozi ku kiraro.”

Nyuma y’uko uyu murambo ugaragaye RIB iwujyana ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa