skol
fortebet

Nyagatare:Abayobozi baranduye ibigori by’abaturage banabaca amande ya 50.000 FRW

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inama njyanama y’umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare yemeje ko ibigori abaturage bahinze mu mujyi birandurwa hanyuma uyu mwanzuro ushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Uyu mukwabu wo kurandura imyaka wakozwe mu tugari twose tugize umujyi wa Nyagatare aho imyaka yiganjemo ibigori yaranduwe.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare,uw’akagari ka Barija ndetse n’ushinzwe ubuhinzi mu murenge nibo bahagarikiraga abaturage ngo barandure ibyo bigori byose nkuko (...)

Sponsored Ad

Inama njyanama y’umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare yemeje ko ibigori abaturage bahinze mu mujyi birandurwa hanyuma uyu mwanzuro ushyirwa mu bikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mukwabu wo kurandura imyaka wakozwe mu tugari twose tugize umujyi wa Nyagatare aho imyaka yiganjemo ibigori yaranduwe.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare,uw’akagari ka Barija ndetse n’ushinzwe ubuhinzi mu murenge nibo bahagarikiraga abaturage ngo barandure ibyo bigori byose nkuko amakuru dukesha Flash FM abitangaza.

Umwe mu baturage yabwiye iki kinyamakuru ati "Nari ndimo guhinga hano dore abayobozi bamfatiye imbuto n’isuka ngo njye mu mirima y’abaturage ndandure ibigori.

Njyewe ntabwo nigeze mpatera,mu kwanjye n’aha ndimo ndakora icyate.Ntabwo narandura imyaka y’umuturanyi,ashobora kukubwira ngo kuki wagize uruhare mu kundandurira imyaka?,kuki mutampamagaye ngo nze nyirandurire?."

Bamwe mu baturage barashinja ubuyobozi uburangare kuko ngo guhinga,umuntu agatera imyaka yamara gukura akaba aribwo irandurwa ari amakosa ndetse ngo bagakwiye kujya bakora ubukangurambaga kare.

Umwe yagize ati "Ko batabivuze kare ngo ntimuhinge ibigori none bakaba babiranduye ari uko babihinze?.

Undi ati "Bajye bareka kwangiririza umuturage kuko aba yashoye amafaranga ye ashaka imbuto.Imbuto y’ibishyimbo ubu ni 900 FRW,iy’ibigori tuyihabwa na Tubura inshuro nyinshi.Urumva rero baba bangiririza abaturage kandi ari amafaranga umuturage yishyura.Bajye babivuga kare."

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare,Ingabire Jenny,yavuze ko babwiye abaturage ko guhinga mu mujyi bitemewe ndetse ko kurandura iyi myaka ari ugushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama Njyanama y’Umurenge.

Ati "Henshi hahinze ibigori murabona ko ari ahantu hagari cyane.Aba baba babirenzeho ntabwo tubemerera ko bakomeza kwica amabwiriza yafashwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Iyi gahunda imaze imyaka myinshi,ababa babikoze n’abarenze ku mabwiriza n’inama tuba twarabagiriye.Ibi bintu turabikora ku nyungu z’abaturage,ku nyungu z’isuku,ku nyungu zo kubarinda indwara zituruka muri ibyo bigori,ku nyungu zo kubarinda ubujura.

N’umwanzuro w’Inama njyanama dushyira mu bikorwa,turabikora ubuyobozi bw’akarere bubizi."

Ibice ubuyobozi bwa Nyagatare budashaka ko abaturage babuhingamo ahubwo ngo bushaka ko bahatera ibiti n’ubusitani nk’indi mijyi harimo akagari ka Barija,Nyagatare n’igice cy’akagari ka Rutaraka.

Flash FM yavuze ko kurandurirwa imyaka atariicyo gihano cyonyine aba baturage bahawe kuko nyiri umurima anacibwa n’amande y’ibihumbi 50 FRW.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa