skol
fortebet

Nyamasheke: Umugabo yari agiye kujugunya umumotari mu cyobo yacukuye mu nzu ye

Yanditswe: Friday 01, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 y’amavuko, arashakishwa n’Inzego z’umutekano nyuma y’uko mu nzu ye hasanzwe icyobo yahacukuye,yari agiye kujugunyamo umumotari witwa Uwitonze Jean Marie Vianney wari umuzanye iwe i Bushenge muri Nyamasheke amukuye i Kamembe mu Mujyi wa Rusizi.

Sponsored Ad

Amakuru agera ku Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, avuga ko uwo mugabo ubwo yageragezaga gusunikira umumotari muri icyo cyobo yahanganye na we ku bw’amahirwe akamucika, agatabaza abaturage n’Inzego z’ubuyobozi, bahageze basanga nyir’urugo yacitse ariko umugore we aje ahita atabwa muri yombi.

Byabaye ku wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo Nkurunziza Ismael yategaga umumotari wamuvanye i Kamembe mu Mujyi wa Rusizi akamugeza mu Mudugudu wa Karunga, Akagari ka Kagatamu, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke aho atuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Bushenge, Ukomejegusenga Eliezer yabwiye iki kinyamakuru ko ahagana saa kumi z’umugoroba ari bwo yamuteze, ariko kubera ko imvura yatutumbaga ahasanzwe hagenderwa amafaranga y’u Rwanda atarenga 2500, bumvikana amafaranga 4500 kuko umumotari yabanje kwanga.

Bageze i Bushenge, uyu mugabo ukora akazi k’ubufundi yasabye umumotari ko bajyana mu rugo iwe akamufasha kumvisha umugore we wamwangiye kujya gukorera kure.

Gitifu Ukomejegusenga ati: “Bageze haruguru y’urugo ku muhanda, umumotari aparika moto bajyana mu rugo. Nkurunziza amubwiye ko ari ho amwishyurira, akanamufasha kumvisha umugore we ko akwiye kumureka akajya gukorera aho yabona amafaranga. Amugejeje mu ruganiriro, umumotari aricara, ategereza amafaranga n’uwo mugore bagira inama.

Aho kuzana ibyo byombi, kuko uwo mugore we ngo basanze adahari, Nkurunziza yazanye urufuka rwuzuye ibintu umumotari atamenye, amubwira kurumutwaza ngo basubire Kamembe amwishyurire rimwe.”

Umumotari yamubwiye ko urwo rufuka atarushobora ruremereye cyane, ko atanazi ibirimo, ahagurutse ngo yigendere akinategereje kwishyurwa, Nkurunziza amusunikira muri cya cyobo bikekwa ko gifite nka metero zirenga eshanu, kikaba cyari cyorosheho supaneti n’imbaho za triplex.

Gitifu yakomeje agira ati: “Umumotari akandagije ikirenge kimwe aho yari asunikiwe yumva agiye kugwamo arakigarura, ashaka gusohoka, undi amufata mu ijosi, umumotari aramwinyugushura, bagundagurana asohoka, avuza induru, abaturage baratabara natwe ubuyobozi turabimenya turaza.”

Avuga ko ugereranyije iki cyobo cyari kimaze nk’ibyumweru 2 gicukuwe, aho yagicukuraga itaka akarishyira mu cyumba cyegeranye n’uruganiriro.

Ubwo umumotari yasohokaga avuza induru, umugabo yahise atangira kugisiba vuba vuba, yumvise abantu bahageze ahita acika.

Uyu muyobozi yavuze ko bategereje polisi na RIB ngo bahagere, batange uburenganzira icyobo gisiburwe, harebwe uko kingana, ibirimo n’impamvu yaho, cyane cyane ko basanze harimo n’ivu.

Gitifu Ukomejegusenga, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo induru y’abaturage yari ibaye nyinshi muri uwo mugoroba, umugore wa Nkurunziza wari wagiye guhinga yahise avayo, akigera mu rugo ubuyobozi bumubaza niba icyo cyobo yari akizi, asubiza ko yari akizi, ko umugabo we yamubwiye ko agiye gutangira gucuruza magendu akazajya ari ho ayitaba.

Uwo mugore yahise ajyanwa kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Shangi gutanga amakuru yisumbuyeho, kuko ngo byagaragaraga ko hari uburyo yaba ayafite, abana batatu bafitanye bajyanwa kwa sekuru.

Mu butumwa uyu Muyobozi yahaye abaturage, yabasabye kutajya baceceka amakuru babona ashobora kuganisha ku byaha, cyane cyane ko nk’uyu mugore yari asanzwe azi ko mu ruganiriro rwabo harimo icyobo kizakorerwamo ibyaha ntayatange.

Anavuga ko uyu mugabo usanzwe asengera mu Itorero ADEPR Bushenge yabatunguye cyane kuko yagaragaraga nk’umukirisitu mwiza w’inyangamugayo, akaba nta n’amafaranga y’ubucuruzi byabonekaga ko afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa