skol
fortebet

Nyamasheke: Umugore w’imyaka 40 yasanzwe mu nzu amanitse yapfuye

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyiranangwahafi Elévanie w’imyaka 40 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe amanitse mu nzu ya nyina umubyara yapfuye ahagana saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 18 Nzeri, bikekwa ko yiyahuye.

Sponsored Ad

Amakuru umwe mu baturage b’uyu Mudugudu yahaye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu mugore wari umaze imyaka igera kuri 6 yaratawe n’umugabo we akigira mu Mujyi wa Kigali kubera amakimbirane bahoranaga.

Uyu mugore yari atuye hafi ya nyina w’imyaka 79, akaba aba mu nzu umugabo yamutanyemo abana 3, umukuru ubu afite imyaka 17, umuto afite 12.

Bivugwa ko nyina w’uwo mugore wasanzwe mu mugozi yavuye iwe agiye guhaha kuri santeri y’ubucuruzi ya Murenge, ageze iwe asanga urugi rwo ku irembo rufunguye, abanza gukeka ko ari abajura baba bitwikiriye iyo mvura n’ako kajorojoro bakaza kumwiba.

Ati: “Yarakomeje ageze mu gikari asanga n’urugi rwaho rwinjira mu nzu rwaciwe, ubwoba buramutaha akomeza kureba ariko ntiyahita atabaza. Yinjiye mu nzu gato, agiye kwinjira mu cyumba araramo, muri ako gakoridoro abona umuntu umanikishije igitenge, anagana yapfuye arebye neza asanga ni uwo mukobwa we, ni ko guhita avuza induru atabaza dutabaye dusanga ni uwo mukobwa we umanitse bikekwa ko yiyahuye.”

Uyu mugore bivugwa ko atari ubwa mbere agerageje kwiyahura, ndetse ngo hashize iminsi myinshi avuga ko umunsi umwe bazasaga yiyahuye kuko yumva ngo gupfa bimurutira kubaho kubera ihungabana yatewe no gutabwa n’umugabo agasigarana abana wenyine.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agatganyo w’Akagari ka Murambi Karangwa Félix, yahamirije Imvaho Nshya amakuru y’uku kwiyahura, asaba abaturage kujya bagaragaza ibibazo bafite hakiri kare bigashakirwa umuti aho gutekereza kwiyambura ubuzima.

Ku batekereza ko uyu mugore yaba yishwe n’abantu bakaza kumumanika muri iyi nzu, uyu muyobozi avuga ko RIB yahageze mugitondo igatangira iperereza n’umurambo ukajyanwa ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.

Ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango agera aho kwiyambura ubuzima cyangwa kubwaburana, si ubwa mbere kivuzwe muri uyu Murenge, kuko no ku wa 2 Nyakanga uyu mwaka, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Bisumo, umugabo w’imyaka 45 yasanzwe mu gikoni yiyahuye nyuma y’igihe kirekire abana n’umugore we mu makimbirane.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, avuga ko mu Karere kose habaruwe ingo 666 zibana mu makimbirane, harimo izo abazirimo baba bageze ku rwego rwo kuba umwe ashobora kwica undi n’abatekereza kwiyahura.

Avuga ko icyo bakora nk’ubuyobozi ari ukubagira inama, abananiwe kwiyunga bakaba batandukana aho kugera ku rwego rwo kwamburana ubuzima cyangwa kubwiyambura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa