skol
fortebet

Nyamasheke: Umunyamahanga ukomoka muri Autriche yapfiriye mu Kivu

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunya-Autriche witwa Robert Nenzinger, yarohamye mu gice cy’ikiyaga cya Kivu giherereye mu karere ka Nyamasheke, ubwo yarimo yoga.

Sponsored Ad

Nenzinger w’imyaka 72 y’amavuko yarohamye ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga, mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi ho mu murenge wa Kagano w’akarere ka Nyamasheke.

Umuyobozi w’aka karere, Mukamasabo Apolonie, yatangaje ko uriya muzungu "yagiye koga mu Kivu ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ari kumwe na bagenzi be batandatu, hanyuma aza kurohama."

Meya wa Nyamasheke yasobanuye ko nyakwigendera yari mu itsinda ry’abakerarugendo 19 bo mu bihugu bitandukanye baje mu Rwanda ku wa Mbere tariki 24 Nyakanga 2023, ku mpamvu z’ubufatanye basanganywe na Paroisse ya Nyamasheke.

Iyi Paruwasi ni yo yari ibacumbikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa