skol
fortebet

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yiyahuye nyuma yo gufatanwa inkoko eshanu yibye

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwimana Bosco w’imyaka 16 wabanaga n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Nyabinaga, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe mu cyumba asanzwe araramo amanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye nyuma y’uko yari amaze gufatanwa inkoko eshanu yari yibye ku muturanyi wabo.

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarusange, Muhayimana Esther, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko ku wa Mbere taliki ya 30 Ukwakira, ari bwo umugabo witwa Hahirwabake Joel wo muri ako yatatse ko yabuze inkoko abaturage bagahurura.

Uwimana Bosco wari umaze gufatwa kenshi haba mu baturanyi no mu yindi Mirenge ari mu bahise bakekwa ndetse yaranafashwe atangira kuzibazwa kimwe n’abandi bakekwagaho ibintu bimwe.

Ubwo abakekwa babazwaga, abaturage bakomeje gushakisha ko hari aho zaba zahishwe n’uwazibye, baza kuzibona mu mwobo zirengejeho amakoma n’imitumba by’insina.

Zikimara kuboneka, abafashwe batangiye kubabaza uko zahageze abandi bavuga ko ntaho bahuriye na zo na ho Uwimana aho gusubiza ahita abaca mu rihumye ariruka, bazikuramo nyirazo arazitwara.

Gitifu Muhayimana ati: “Ibyo byararangiye asubira iwabo, ku wa Kabiri tariki ya 31 Ukuboza, iwabo bajya guhinga nk’ibisanzwe bamusiga mu rugo. Batashye mu ma saa saba barebye urugi babona rukingiye imbere bakomanze ntiyabikiriza, bafata umwanzuro wo kuruca. Bageze imbere barebye mu cyumba cye basanga anagana, amanitse mu mugozi yapfuye.”

Bivugwa ko ababyeyi ba Uwimana bari bamaze kumwishingira inshuro zitabarika yibye, ikindi gihe yafatwa akaba ari we wiyemeza guhingira abo yibye kugeza igihe yishyuye ibyo yari yibye imyaka.

Uwimana wari warataye ishuri ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, avugwaho kuba yari yarananiranye kuko uko yasubizwaga mu ishuri yahitaga yongera akarivamo.

Gitifu Muhayimana yavuze ko nk’Umuyobozi atakwemeza ko izo nkoko yafatanywe ari zo zatumye yiyahura, agashimangira ko ibyateye urupfu rwe bizagaragazwa n’iperereza ry’Urwegp rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Nanone kandi umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023.

Ababyeyi be bavuga ko ashobora kuba yiyahuye biturutse kuri ubwo bujura kuko umubyeyi we yari yamutonganyije amubwira ko amaze kurambirwa guhora amwishingira mu bujura, ko igisigaye ari ukuzemureka inzego zibishinzwe zikazamwihanira cyane ko yavaga kwiba ahandi yagera n’iwabo mu rugo akabiba.

Bibaye mu gihe muri uyu Murenge hari undi muturage uherutse kwibwa inkoko 13, abyutse mugitondo asanga baraye batoboye inzu zararagamo barazitwara.

Abaturage b’uyu Murenge baganiriye n’Imvaho Nshya, bakavuga ko ubujura bw’amatungo butangiye gufata indi ntera bagasaba abanyamarondo kuyakaza, abasore biba kumanywa na bo bagafatwa bakigishwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kirimbi burasaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi nk’izi z’ubujura, guta amashuri cyangwa gushaka gukemuza ibibazo byabo binyuze mu kwiyahura, ahubwo rugakora cyane rukiteza imbere rutagize uwo rubangamira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa