skol
fortebet

Nyamasheke: Yagiye kugurisha icyayi yongera kuboneka ari umurambo

Yanditswe: Monday 23, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Nyandwi Ignace w’imyaka 65 y’amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Kabare, Akagari ka Nyamugari, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe ari mu mugezi wa Nyamanzika yapfuye nyuma y’amasaha make agemuye icyayi kuri Hangari yo mu Kagari ka Burimba.

Sponsored Ad

Umuryango we wavuze ko wamuherukaga ahagana saa cyenda n’igice zo ku wa 21 Ukwakira ajyana icyayi kuri Hangari aho asanzwe akijyana, ariko ngo yongeye kuboneka ari umurambo ahagana saa yine zo ku Cyumweru taliki ya 22 Ukwakira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi Nabagize Justine, yahamirije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu Nyandwi asanzwe ari umuhinzi w’icyayi, akaba yari akijyanye aho abahinzi bahuriye muri Koperative y’abahinzi b’icyayi yitwa “The villageois UMACYAGI” basanzwe bagipimishiriza mbere yo kukijyana kugitunganya mu ruganda rwa Shagasha ruherereye mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi.

Bivugwa ko Nyandwi yagejeje icyayi kuri hangari ndetse akanataha, ariko abatanze ubuhamya bavuga ko uko byagenze ngo arohame muri uwo mugezi ari byo bitazwi.

Gitifu Nabagize yagize ati: “Umuryango we uvuga ko umuheruka ubwo, wongeye kumubona ari umurambo mu mugezi wa Nyamanzika, ubonywe n’abana batashyaga inkwi, bigaragara ko yari yavuye aho yari yajyanye icyo cyayi kuko bamusanganye mu mufuka w’ipantalo yari yambaye isashe yari yakijyanyemo.

Nta gikomere cyangwa ikindi cyavuga ko yaba yishwe yasanganywe, yasanzwe mu gice cy’ayo mazi kiri ahagana hejuru aryamyemo yubitse inda.”

Gitifu akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma kugira ngo hagaragazwe icyaba cyamuhitanye.

Yakomeje avuga ko uyu musaza nta kindi kibazo yari afite gusa ngo icyo kiraro yanyuragaho kigizwe n’ibiti by’imigongo ku buryo umuntu ashobora kunyerera akagwa mu mugezi, bityo akaba ashobora kuba yarabuze uwahita amutabara.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe cyane cyane ku batu baba bagez amaasaha y’igicuku bataranavuga aho bari kugira ngo amakuru yabo akusanywe hakiri kare.

Yavuze ko iyo abo bana batashyaga bataza kubona uwo murambo na bwo bwamaze gucya, bivuze ko hari n’igihe yari kuhamara iminsi ataragaragara.

Muzehe Nyandwi asize abana 10 n’abuzukuru batatangajwe umubare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa