skol
fortebet

Nyamirambo: Ikamyo yacitse feri ihitana umusore wigenderaga ku muhanda

Yanditswe: Friday 06, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikamyo yari itwaye umucanga yavaga mu Murenge wa Kigali yerekeza mu wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yagonze umusore wari uvuye mu kiraka hafi y’akabari kitwa Sun City gaherereye muri aka gace ahita apfa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021, nibwo iyi Kamyo yari itwaye umucanga yaje kubura feri iramanuka igonga umusore ndetse n’umucanga yari itwaye umumenekaho. Yamugonze imusanze mu nzira yagenewe abagenzi ahita ashiramo umwuka.
Bamwe mu baturage babonye iyi (...)

Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka babwiye IGIHEdukesha iyi nkuru ko yatewe n’uko ikamyo yacitse feri banashimangira ko uwari uyitwaye yahisemo kuyiyoborera mu ruhande rwari rurimo uwo musore yahitanye kugira ngo idahitana abantu benshi.

Uwitwa Kabera Viateur yagize ati “Urabona igikamyo cyaturukaga iriya ruguru noneho kuko cyari cyacitse feri nabonye umushoferi yanze kukiyobora mu nzu z’abaturage ngo kitica abantu benshi ahubwo akijyana muri ruriya ruhande uriya musore yari arimo kuko rutarimo abantu benshi ni bwo cyamukubise n’umucanga wose umujya hejuru arapfa.”

Uretse nyakwigendera wahitanwe n’iyi mpanuka, hanakomerekeyemo abantu batatu bari barimo n’umushoferi wari uyitwaye ku buryo bo bahise bajyanwa kwa muganga n’imodoka y’umurenge wa Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa