skol
fortebet

Nyanza: Abajura Bane baje kwiba inkoko barafatwa barakubitwa umwe Arapfa

Yanditswe: Monday 30, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Mudugudu wa Buhaza, Akagari ka Gati mu Murenge wa Muyira muri Nyanza haravugwa inkuru y’abantu bane bafashwe n’abaturage bakabakubita babita abajura umwe akahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Byabaye mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru gishyira kuri uyu wa Mbere ubwo abantu bane bakekwaho kuba abajura bateye urugo rwa Théoneste Murwanashyaka w’imyaka 40, bagacukura inzu ye bashaka kumwiba ihene n’inkoko.

Ibyago byabo ni uko nyirurugo yari atarasinzira, abumvise avuza induru abaturanyi baratabara barabafata.

Mu kubafata habayeho kurwana, biza gutuma umwe muri abo bibaga arakubitwa arapfa undi witwa Ngarukiyintwari arafatwa.

Ibyangombwa bye byerekanye ko akomoka mu Murenge wa Kigoma, naho hakaba ari mu Karere ka Nyanza.

Uwapfuye yitwa Niyomugabo.

Nyiri urugo yabumvise avuza induru atabarwa n’abaturage, barwana na bo umwe mu bajura witwa Niyomugabo arakubitwa ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira witwa Muhoza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko umwe mu bafashwe yababwiye ko bari abantu bane, ariko babiri bariruka barabacika.

Muhoza ati “Umwe yakubiswe bimuviramo gupfa.”

Ubwo nyiri inzu yatabazaga, yagiye gusohoka asanga abajura bamukingiraniye imbere, ariko atabarwa n’abaturage benshi ari nabo bakubise abo bantu, umwe akahasiga ubuzima.

Uwakomeretse yajyanywe ku bitaro bya Nyanza ngo avurwe, naho umurambo w’uwapfuye wo watinze kuvanwa aho yiciwe.

Ikindi ni uko uwo wapfuye hataramenyakana imyirondoro ye y’ukuri kandi ngo abo bajura bateshejwe bamaze gusohokora inkoko aho zari ziziritse ngo bazijyane.

Ubuyobozi bw’umurenge busaba abaturage kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe ariko bakirinda kwihanira kuko bitemewe mu mategeko y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa