skol
fortebet

Nyanza: Abakozi bane ba RAB bapfiriye mu cyobo cy’amazi

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023, abakozi bane bakoraga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi (RAB) i Mututu, mu murenge wa Kibirizi,ho mu karere ka Nyanza, bakuwe mu cyobo cy’amazi nyuma yo kumaramo amasaha arenga 11 yose baguyemo.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Polisi bukavuga ko abapfuye bazize kubura umwuka ubwo bari mu gikorwa cyo gusana imashini ikogota amazi yo kuhira imyaka.

Ni amakuru yamenyekanye mu rukerera mu masaha ya cyenda z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane, ko bane bashakishwaga na Polisi nyuma yo kugwa mu cyobo cyegereye ikigega cy’amazi cya Mututu kiri mu mudugudu wa Kabeza, akagali ka Mututu, mu murenge wa Kibirizi muri Nyanza babonetse bapfuye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel, yavuze ko abo bantu bishwe no kubura umwuka ubwo bari mu gikorwa cyo gusana imashini yari mu cyobo ishinzwe kuzamura amazi.

Avuga ko ubusanzwe iyo mashini izamura amazi yari isanzwe ikoresha amashanyarazi akomoka ku zuba,abo bakozi bo bakaba bari bajyanyemo ‘generator’isanzwe yo kwifashisha basana.

Mu kugeramo, ngo imashini yakaga yabacuze umwuka kubera umwotsi yasohoraga, maze batangira gucika integer.

SP Habiyaremye akomeza avuga ko umwe muri bo wari uri ahagana hejuru we, yabashije kurokoka kuko yari akiri hafi hafi aho we yajyanywe kwa muganga ku kigo Nderabuzima agatabarwa.

Mu gihe cy’amasaha arega icumi bashakishwa na Polisi, saa cyenda za mu gitondo nibwo abo bane bagaragaye bamaze gupfa nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wayo.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko abo bakoze bahuye n’iyo mpanuka,bari basanzwe ari abakozi ba RAB bakoraga mu mirimo y’amaboko isanzwe ariko itajyanye n’ibikorwa nk’ibi bihambaye.

Kugeza ubu imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere bya Nyanza ngo ikorerwe isuzuma, mu gihe n’iperereza ryatangiye ngo hamenyekane neza niba nta burangare bwabayeho bukaza guteza iyo mpanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa