skol
fortebet

Nyanza: Abanyerondo bishe umusore ngo yanze kubatungira agatoki uwasibye umuganda

Yanditswe: Saturday 30, Jun 2018

Sponsored Ad

Mbabariye Hussein, yari afite imyaka 19 mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kamena 2018, ubwo hirya no hino mu gihugu hakorwaga umuganda rusange usoza ukwezi, mu karere ka Nyanza hishwe umusore ukiri muto wakubiswe n’inkeragutabara azira ko yanze gutanga amakuru ajyanye n’aho mugenzi we wanze gukora umuganda yari yihishe.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yahamirije ikinyamakuru Ukwezi.com ko ibyo byabayeho, aho umusore unasanzwe uvugwaho gucuruza ibiyobyabwenge yanze kujya mu muganda bigatuma inkeragutabara zimwirukankana ngo abazwe iby’ibiyobyabwenge n’impamvu atagiye mu muganda, hanyuma yabacika bakaza gukubita mugenzi we utari ufite ikosa uretse kuba yanze kubarangira aho uwo wundi yabacikiye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ ubugenzacyaha Mbabazi Modeste, Yagize ati: "Uyu mwana yitwa Mbabariye Hussein, yari afite imyaka 19. Ubundi we nta n’ikibazo yari afite, nta n’ubwo ari we wari wanze kujya mu muganda. Hari undi bashakaga, bashakaga kwirukana aho yacururizaga hafi y’ikigo cy’ishuri, inkeragutabara rero zimurangishije aho uwo wundi ari ngo arabasuzugura ababwira nabi nabo babyitwaramo nabi barakubita. Muri uko gukubita rero umwana arabahunga ariruka ahungira iwabo, yaguye iwabo mu rugo".

Modeste Mbabazi avuga ko umwe muri izo nkeragutabara yahise atabwa muri yombi abandi nabo bakaba barimo gushakishwa, naho umurambo w’uwo musore ukaba wajyanywe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma. Modeste Mbabazi kandi agaya abakoze ibi, kuko bitajyanye n’indangagaciro batojwe.

Yagize ati: Abo b’inkeragutabara, niba hari icyaha yakoze bari bafite ububasha bwo kumufata bakamushyikiriza inzego zishinzwe kumukurikirana. Ariko guhubuka bagahita batangira gukubita kubera ko ngo abasubije uko batabyifuza, byangiza isura y’akazi bakora ubwabo nk’inkeragutabara kuko bitandukanye n’amasomo bahawe, bitandukanye n’indangagaciro bigishijwe, bityo bituma abaturage batakaza icyizere cy’inkeragutabara biturutse ku bantu ku giti cyabo. Tukaba tubasaba byifuze kugira igihe cyo gushishoza. Dore bitumye dutakaza ubuzima bw’umuntu, birababaje cyane, nabo kandi birabagiraho ingaruka bitanasize n’imiryango yabo"

Ibitekerezo

  • Ibi ntabwo bikwiye birababaje ababikoze babibazwe

    Umutekano wisi uzazaboneka mwisinshya ubu uwucunga kenci nakenci Akora ibidakwiye bajye bigishwa nijambo ryimana Wenda haricyo byatanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa