skol
fortebet

Nyanza: Abaturage batewe impungenge n’umusore usambanya ihene zabo

Yanditswe: Friday 18, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage batuye mu mirenge ya Busasamana na Rwabicuma mu karere ka Nyanza baravuga ko batewe impunge n’umusore utuye mu mudugudu wa Nyamiseke bavuga ko amaze gusambanya ihene zirenze eshatu zitandukanye.

Sponsored Ad

UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko aba baturage mu buhamya bwabo bemeza ko mu bihe bitandukanye biboneye n’amaso yabo umusore wo mu kagari ka Mubuga asambanya ihene.

Uwitwa Beranie yagize ati “Narazamutse mvuye ku muturanyi nsanga ihene yayifashe yambuye ikabutura ari kuyisambanya mbibonye mubwira inshuro eshatu ngo amvire kw’ihene ayivaho ahita agenda nanjye ndayizitura bucyeye mbona yazanye amaraso nyiragira igihe gito mpita nyigurisha”

Mugenzi we witwa Eric Iradukunda nawe yagize ati “Namubonye mu gihuru ari gusambanya ihene mbibwira na mugenzi wanjye twarikumwe ni dore bajyaga bavuga ko asambanya ihene none nanjye ndabyiboneye”.

Uwitwa Ndagijimana Damien usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru nawe hari ibyo yabonye kuri uriya musore.

Ati “Navanye umugenzi aho narimujyanye nje mbona ababyeyi n’abakobwa barampagarika mbona umusore wirukanse ngirango aranabambuye bahita bambwira ko yasambanyaga ihene nanjye bayinyeretse mbona ku nda y’amaganga hariho amaraso kandi bose banambwiye ko ibyo bintu basanzwe babizi ko abikora”.

Twashatse kuvugisha uwo musore ngo twumve icyo abivugaho gusa aho baturangiye aba,twasanze nta muntu uhari.

Bariya baturage bakomeza bavuga ko icyaba gitera uwo musore bigera naho asambanya ihene zitandukanye biterwa nuko anywa ibiyobyabwenge (Urumogi).

Umwe wemera ko yahurujwe abwiwe ko yasambanyirijwe ihene ye avuga ko yagiye kurega ku muyobozi ushinzwe umutekano nawe akamwohereza kwa mutwarasibo, abaturage bamubwira ko uko gusambanya amahene abizwiho niko gufata icyemezo abivamo ubu yoroye ihene ngo nigira ikizabo azayigurisha.

Ndacyayisenga Dynamo umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yavuze ko ibyo ari uburwayi bwo mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa