skol
fortebet

Nyanza: Ikigo cyirukanye abanyeshuri umunani bazira kwigaragambya

Yanditswe: Monday 04, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri umunani bo ku ishuri rya Sainte Trinite Nyanza T.S.S birukanwe burundu kubyo ishuri ryise ‘Kwigaragambya’

Sponsored Ad

Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru kivuga ko amakuru cyamenye ari uko mu cyumweru gishize abanyeshuri umunani bo kuri Sainte Trinite Nyanza T.S.S birukanwe burundu kubera ko ishuri ryari rifite ameza macye yo kuriraho noneho ubuyobozi bw’ishuri bufata icyemezo ko abanyeshuri bazajya barya mu byicaro (serie).

Amakuru avuga ko bafashe abanyeshuri bo mwaka wa Gatandatu bakajya bajya kurya mu cyiciro kimwe n’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu(Tronc commun).

Bamwe mu banyeshuri bo mu mwaka wa Gatandatu ntibabikojejwe banze kujya gusangira nabo bita abana.

Ubuyobozi bw’ishuri bwafashe icyemezo cyo kureba abanyeshuri bari kuyobora abandi mu gutuma abanyeshuri batemera kujya gusangira nabo biga mu ishuri rimwe maze hirukanwa abanyeshuri umunani(8) burundu biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Umwe mu babyeyi w’abana birukanwe yabwiye UMUSEKE ko niyo abana baba barakosheje ariko bahanwe bidakwiye.

Yagize ati”Niba umwana akosheje ashobora kuba yahanishwa weekend cyangwa agatumwaho umubyeyi akamucyaha ariko gufata icyemezo akirukanwa burundu sibyo bikwiye.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko adashyigikiye amakosa ariko nk’umubyeyi yari kubanza gushyiraho ake kuko yatunguwe no kubona umwana we yirukanwe burundu kandi mu busanzwe nta makosa yari asanzwe amuziho ndetse nta na rimwe ishuri ryigeze rimuhamagaza yakoze amakosa, agasaba ko nawe yashyiraho ake amuhana ariko bakamureka akiga ku buryo umunsi yagize andi makosa byo yabiryozwa kuko byaba ari isubira cyaha.

Umuyobozi w’ishuri rya Sainte Trinite Nyanza T.S.S wungirije ushinzwe amasomo, Tuyishimire Jean Damascene avuga ko abanyeshuri bakoze amakosa bakigaragambya kuko bari banze gusangira n’abandi hafatwa icyemezo cyo kubirukana burundu naho kubanza guhamagazwa umubyeyi byo biterwa n’ikosa iryo ari ryo.

Yagize ati”Umunyeshuri ntiyasambana,ntiyakwigaragambya n’andi makosa bitewe n’amategeko y’ikigo, ahita ahanishwa kwirukanwa burundu naho ibyo gutumwaho umubyeyi biterwa ni ikosa iryo ari ryo”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko kwirukanwa kwabo banyeshuri babimenye babaza ubuyobozi bw’ishuri raporo.

Yagize ati”Bitarenze none batubwiye ko baduha raporo y’uko byagenze tumenye icyatumye bariya banyeshuri birukanwa burundu.”

Mayor Ntazinda akomeza avuga ko kugira ngo bariya banyeshuri bagarurwe kwiga muri kiriya kigo byaterwa n’amakosa bakoze ariko byose bazareba muri raporo bari buhabwe bagakurikirana neza bakamenya uko byagenze.

Hari amakuru yavugaga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagiriye inama ubuyobozi bw’ishuri kwirukana burundu abanyeshuri gusa Mayor Ntazinda Erasme uyobora akarere ka Nyanza yabihakanye avuga ko nta ruhare babifitemo kandi kwirukanwa burundu kwabo, akarere kabimenye nyuma.

Ishuri rya Sainte Trinite Nyanza T.S.S riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza aho abajya kuryigamo baba boherejwe na leta hakaba n’abandi baryigamo mu buryo bwigenga(private).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa