skol
fortebet

Nyanza: Inyama yanize umugabo arapfa

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo mu karere ka Nyanza bikekwa ko yapfuye azize inyama yamunize ahera umwuka.

Sponsored Ad

Byabereye mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki ya 01 Mutarama, 2024.

Uwahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wanabonye nyakwigendera, yavuze ko yari mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko.

Uyu ngo yatumiwe na mushiki we ngo basangire umunsi mukuru w’Ubunani, ubwo barimo bafata amafunguro, yariye inyama imuhagama mu muhogo yanga kumanuka.

Uyu ngo yagerageje byibura kuyigarura biranga, bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga agezeyo ahita apfa.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu 02 Mutarama, 2024.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahamagawe ngo bugire icyo buvuga ariko ntibwaboneka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa