skol
fortebet

Nyanza :RIB yataye muriyombi umusore ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusore wo mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamama mu karere ka Nyanza akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Yakoresheje imvugo igira iti Abatutsi ari abagome.” ndetse ko intambara igarutse nta mututsi wabacika 1994 bashyizemo imiyaga."
Ubuyobozi bwa IBUKA bwo muri kariya gace buvuga ko uyu musore yatangaje ubu butumwa ariko ibyo bitaba intandaro yo gutuma agira ingengabitekerezo ya Jenoside kuko (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusore wo mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamama mu karere ka Nyanza akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yakoresheje imvugo igira iti Abatutsi ari abagome.” ndetse ko intambara igarutse nta mututsi wabacika 1994 bashyizemo imiyaga."

Ubuyobozi bwa IBUKA bwo muri kariya gace buvuga ko uyu musore yatangaje ubu butumwa ariko ibyo bitaba intandaro yo gutuma agira ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bidakwiye.

Ati“Bivugwa ko yari yasinze ariko ni urw’itwazo kuko yari yahereye kare avuga ko abatutsi ari abagome.”

Uretse kandi ibi byumvikanye kuri mirongo ine muri aka karere ka Nyanza, mu isoko rikuru ryaka karere naho havuzwe umuntu wasanze mugenzi we amubwira ko ari mwiza nka nyina undi amubwira ko yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 kandi atanamubonye ngo byibure amushyingure mu cyubahiro undi we akomeza kumukomeretsa amubwira amagambo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bigenda bigabanya ubukana. Kuva mu 2019 kugera mu mezi atatu ya 2022, rwakiriye dosiye 1215 zijyanye na byo ndetse ababifatiwemo 1525 bashyikirizwa ubutabera.

Ibi byaha birimo guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, guha ishingiro Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside no guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa