skol
fortebet

Nyanza:Umugororwa wakatiwe burundu yacitse gereza

Yanditswe: Tuesday 24, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugororwa witwa Ntawukuriryayo Jean Damascene yatorotse gereza muri iki gitondo ku Igororero rya Nyanza.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora RCS rwemeje aya makuru y’itoroka ry’uyu mugororwa,Ntawukuriryayo Jean Damascene,wari muri Gereza ya Nyanza.
Uyu mugororwa ni mwene Mbonyubwami na Mukamusoni. Yavutse 1993 Mu Karere ka Gisagara,Umurenge wa Nyanza,Akagari ka Nyaruteja,Umudugudu w’Intwari nkuko amakuru abitangaza.
Amakuru aravuga ko uyu mugabo yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa igifungo (...)

Sponsored Ad

Umugororwa witwa Ntawukuriryayo Jean Damascene yatorotse gereza muri iki gitondo ku Igororero rya Nyanza.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora RCS rwemeje aya makuru y’itoroka ry’uyu mugororwa,Ntawukuriryayo Jean Damascene,wari muri Gereza ya Nyanza.

Uyu mugororwa ni mwene Mbonyubwami na Mukamusoni. Yavutse 1993 Mu Karere ka Gisagara,Umurenge wa Nyanza,Akagari ka Nyaruteja,Umudugudu w’Intwari nkuko amakuru abitangaza.

Amakuru aravuga ko uyu mugabo yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa n’icyaha cy’ubwicanyi.

Ntabwo haramenyekana uko yabigenje ngo atoroke gusa amakuru ahari nuko yatorotse ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023.

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yemereye IGIHE ko Ntawukuriryayo watorotse akomeje gushakishwa kuko inzego zibishinzwe zatangiye gukora iperereza.

Ati “Nibyo yaratorotse, iperereza ryahise ritangira, akomeje gushakishwa tunasaba Abanyarwanda kuduha amakuru aho umuntu yaba aherereye.”

Yakomeje agira ati “Umuntu niba yakatiwe n’inkiko aba asabwa kwemera gukora igihano yahawe kuko nk’uriya watorotse azafatwa kandi igihano yahawe kiba gishobora kongerwa kuko kiriya yakoze ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa