skol
startimes

Nyanza: Umukecuru w’imyaka 61 arashinja umugabo kumufata ku ngufu ku manywa y’ihangu

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 July 2020 Yasuwe: 2526

Umukecuru witwa Mukamugema w’imyaka 61 y’amavuko wo Mudugudu wa Gitare, Akagari ka Butasinda, mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza arashinja umuturanyi we Ruziraguhunga kumufata ku ngufu ku manywa y’ihangu izuba riva yarangiza agahunga.


Mukamugema avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, saa saba z’amanywa ari bwo yagiye guhaha ku gasanteri kari hafi y’aho batuye anyura ku rugo rwa Ruziraguhunga ahagaze, uwo mugabo aza amusatira, aramufata amugusha mu muringoti atangira kumusambanya ku ngufu.

Mukamugema yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko yatakaga akamupfuka umunwa, kandi avuga ko yamuvunnye umugongo aranamukomeretsa.

Yagize ati “Abantu bumvise induru barahurura uwo mugabo arirukanka arahunga.”

Uyu mubyeyi avuga ko yabanje kurwarira mu rugo, atangiye koroherwa ajya kurega muri RIB.

Avuga ko kuva ahawe inyandiko na RIB uwo mugabo yidegembya kandi ko inzego z’ibanze mu Mudugudu n’abaturage bazi ibyamubayeho byose.

Mukamugema afite abana 9 bose bamaze gukura kandi avuga ko ibyamubayeho byose byabaye abo bana be badahari kuko batuye mu Mujyi wa Kigali.

Umugabo we hashize igihe kinini yaramutaye ashaka undi mugore nkuko abivuga.

Nyandwi Eliabu umuturanyi w’uyu mubyeyi, ahamya ko yabonye aho Mukamugema ahohoterwa, gusa ngo yaje gutabara asanga Ruziraguhunga yirutse.

Yagize ati “Natangajwe no kubona uwo mugabo yambaye ubusa kuko yari afashe ipantalo mu ntoki.”

Umukuru w’Umudugudu wa Gitare, Havugimana Paul avuga ko ayo makuru yayumvanye abaturage ariko ntayafate nk’ukuri kuko yakeka ko ari ibihuha.

Ati “Nategereje ko nyiri kibazo abimbwira ndaheba, cyakora hari abavuga ko Ruziraguhunga atakiri iwe mu rugo ko yaba yarahunze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye Umuseke ko iki kibazo ari gishya mu matwi ye gusa akavuga ko agiye kugikurikirana ku buryo uriya mukecuru niba koko yarahohotewe ahabwe ubutabera.

Ntazinda avuga ko uyu mubyeyi agomba kujya kwa Muganga kwisuzumisha.

Inkuru ya UMUSEKE.RW

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyagatare: Polisi yafashe abantu 27 bari kunywa inzoga y’inkorano yitwa...

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Katabagemo mu Kagari ka...
17 September 2020 Yasuwe: 700 0

Rulindo: Polisi yarashe umugabo wahamwe n’icyaha cyo gutobora amazu...

Uwitwa Maniragaba François wari ufungiye kuri station ya Police ya Murambi...
13 September 2020 Yasuwe: 3079 0

Rubavu: Polisi yafashe urumogi rwari rutwawe mu byuma bizimya umuriro...

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yatesheje abagabo babiri barimo kwinjiza...
12 September 2020 Yasuwe: 1225 1

Huye: Urusamagwe rwarashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo kwinjira mu rugo...

Igisamagwe cyateye mu rugo rwo mu Mudugudu w’Agakera mu Kagari ka Rango-A...
11 September 2020 Yasuwe: 6172 1

Karongi: DASSO yafashwe asambanya umugore w’abandi atabwa muri...

Umugabo w’imyaka 36 ukora mu rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano,...
11 September 2020 Yasuwe: 3263 0

Rwamagana: Umugore yangije igitsina cy’umugabo we bapfa ko atamuhaza mu...

Umugore wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana yakomerekeje...
9 September 2020 Yasuwe: 5362 3