skol
fortebet

Nyanza: Umusore ukora akazi ko gucunga umutekano aravugwaho kugerageza kwiyahura nyuma yo kumva ko umukunzi we amuca inyuma

Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021

Sponsored Ad

Umusore ukora akazi k’umutekano utuye mu Mudugudu wa Nyamiseke mu Kagari ka Mubuga, mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, yashatse kwiyahura ntiyapfa nyuma yo gusanga umukobwa bakundana “amuca inyuma”.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke nuko uyu musore witwa E. Iraguha uri mu kigero cy’imyaka 23, bivugwa ko mu musaha yo mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 8 Gashyantare 2021 yagiye mu nzu y’umukobwa ‘bikekwa ko bafitanye umwana’, asanga hari abandi basore bari kubyinira muri yo nzu.
Iraguha (...)

Iraguha yari amaze igihe ngo bamubwira ko umukobwa (w’inshuti ye) amuca inyuma, niko guhita amubwira ati “Ibyo bambwiraga ko unsha inyuma ni ukuri”.

Umwe mu bakurikiranye aya makuru yagize ati “Yahageze anywa umuti wa Simekombe mwinshi ngo yiyahure.”

Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Akagari ka Mubuga, Muhire Theogene yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru yayamenye, ariko atazi neza ko uwo musore yashatse kwiyahura kuko atakiri aho abaturage bavugaga ko yashatse kwiyahurira (mu nzu umukobwa akodesha).

Muhire Theogene yasabye abaturage kwirinda kwiyahura kuko ari “icyemezo kigayitse kandi kidakwiye”.

Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye ni uko uwo mukobwa bivugwa ko yateye umukunzi we kugerageza kwiyahura asanzwe ari Umuvuzi w’amatungo.

Umusore wanyoye Simakombe ngo yiyahure apfe bikanga ari mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza aho yitabwaho ngo yongere asubirane ubuzima bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa