skol
fortebet

Nyarugenge: Abanyerondo bakubise umuzunguzanyi birangira acitse ugutwi

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, abanyerondo baciye umuzunguzayi ugutwi, ndetse ngo babanje no kumukubita bikomeye.
Abaturage babonye ibi biba, bavuze ko byabereye ahazwi nko ku isoko rya Nyarugenge, aho ngo aba banyerondo baje gufata uyu muzunguzayi, undi nawe arwanira imari ye batangira kumukubita.
Mutesi Clementine yagize ati” baje kumufata arangije arwanira imari ye, gusa umwe mu banyerondo aramufata atangira kumutsikamira mu gatuza, abandi baramukubita, nyuma nibwo (...)

Sponsored Ad

Mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, abanyerondo baciye umuzunguzayi ugutwi, ndetse ngo babanje no kumukubita bikomeye.

Abaturage babonye ibi biba, bavuze ko byabereye ahazwi nko ku isoko rya Nyarugenge, aho ngo aba banyerondo baje gufata uyu muzunguzayi, undi nawe arwanira imari ye batangira kumukubita.

Mutesi Clementine yagize ati” baje kumufata arangije arwanira imari ye, gusa umwe mu banyerondo aramufata atangira kumutsikamira mu gatuza, abandi baramukubita, nyuma nibwo haje imodoka y’irondo ihita imunyura ku gutwi iraguca ihita yikomereza.”

Undi ati” babanje kumufata bamwambura igitenge cye, abandi basore bava mu modoka y’umurenge baramufata baramuniga kugera ubwo yazanye urufuzi, barangije bamutura hasi batangira kumukandagira mu gatuza no kumukubita mu nda. Iyi modoka y’umutekano niyo ihise iza imunyuraho ugutwi kuracika.

Aba baturage bavuga ko kuba ari umuzunguzayi cyangwa ari gukora ubucuruzi butemewe, bitagahesheje uburenganzira abanyerondo bwo kumukorera urugomo nkurwo bamukoreye.

Ku rundi ruhande kandi hari abibaza Impamvu abagakwiye kuba barinda umutekano w’abaturage aribo bawangiza, bakavuga ko nta rugero ruzima baba bari gutanga.

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi buratangaza Kuri iki kibazo, gusa imodoka yaje gufata uyu mubyeyi wari wagizwe intere imujyana Kwa muganga, gusa benshi bakaba nta cyizere cyo kubaho bamufitiye kuko yakomerekejwe bikomeye.

Ivomo:Primo.rw

Ibitekerezo

  • ariko mana aba banyerondo ubundi nabiki?babagaruye gukora iki?Ni gute wafata umukene nyakujya ukamurindisha abacuruza?byanze bikunze baba bashaka kubibaka ngo babijyane mu ngo zabo ntakindi.rero leta yarikwiye gukuraho bariya banyerondo, kuko bariya bazunguzage nabo erega bakeneye kubaho nkuko nabandi bose babikeneye, iyo mubirukana nibwo batera akavuyo ariko ubundi bicurirza mu mahoro ko ntawe bahutaza?Rwose nyakubahwa president narebe neza icyo kibazo kuko niwe munyakuri tugira urengera abatishoboye cy abakene.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa