skol
fortebet

Kigali: Imvura yahitanye abantu 3 barimo umumotari washakaga kuramira moto ye [Yavuguruwe]

Yanditswe: Thursday 17, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amazi y’imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa Kigali yatwaye umumotari Kimisagara arapfa, ni nyuma yo gushaka kuramira moto ye yari atembanye.
Imvura nyinshi yaraye iguye bikomeye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ahitwa Nyakabanda, Kimisagara na Nyabugogo aho yateje ibyago byinshi birimo guhitana abantu no kubakomeretsa,gusenya amazu n’ibindi.
Amakuru yemejwe n’abatuye Kimisagara bavuga ko iyi mvura yaraye itwaye umumotari wagerageje kuramira moto ye bikarangira ahasize (...)

Sponsored Ad

Amazi y’imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa Kigali yatwaye umumotari Kimisagara arapfa, ni nyuma yo gushaka kuramira moto ye yari atembanye.

Imvura nyinshi yaraye iguye bikomeye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ahitwa Nyakabanda, Kimisagara na Nyabugogo aho yateje ibyago byinshi birimo guhitana abantu no kubakomeretsa,gusenya amazu n’ibindi.

Amakuru yemejwe n’abatuye Kimisagara bavuga ko iyi mvura yaraye itwaye umumotari wagerageje kuramira moto ye bikarangira ahasize ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yabwiye IGIHE ko ibi byago byabaye saa mbili n’igice z’umugoroba.

Ati “Hari umuturage amazi ahitanye yari umumotari wari wugamye ku isoko rya Kimisagara ku muhanda. Imvura itwara moto ajya kurwana ngo ayigarure amurusha imbaraga aramutwara”.

Uwo mumotari umurambo watwawe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Kalisa yavuze ko kugeza aya masaha nta kindi baramenya cyangijwe n’iyi mvura ariko bari bategereje ko ihita ngo abayobozi babisuzume.

Yasabye abaturage bafite inzu ziri mu manegeka, no kuri ruhurura nka Mpazi, kurinda ubuzima bwabo abo bibaye ngombwa bakimuka kugira ngo ubuzima bwabo bareke kubushyira mu kaga.

Iyi mvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa Kigali yahitanye abantu 3 abandi 2 barakomereka.

Hashize iminsi Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kiburiye abantu ko hagati ya tariki 10-20 Ugushyingo hazagwa imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi yagize iti "Imvura yaguye ejo hashize yahitanye ubuzima bw’abantu batatu (Gasabo 1, Nyarugenge 1 na Kicukiro 1).

Abantu barakangurirwa kwitwararika; bagashishoza mbere yo kwambuka imigezi n’ibiraro no kwirinda kunyura mu mazi menshi cyangwa afite umuvuduko ukabije."

Ibitekerezo

  • Abantu bazirike ibisenge by’amazu,bitwararike aho banyura, muri ikigihe cy’imvura nyinshi.ikindi bakuri kize inama bagirwa n’ikigo gishinzwe iteganya gihe.

    Abantu bazirike ibisenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa