skol
fortebet

Nyarugenge: Mudugudu arashinjwa gutwara umugore w’umugabo yafungishije

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage batuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya akagari ka Nzovu mu mudugudu wa Rutaraga ya II bahangayishijwe na mugenzi wabo batwariye umugore bakanamufungisha.

Sponsored Ad

Abaturage bavuga ko bafite agahinda kubera umugabo uzwi ku izina rya Kirahinda wafunzwe akanatwarirwa umugore bashakanye.

Umwe muri bo yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ati "Umuyobozi ushinzwe umutekano ari nawe bahaye kuyobora umudugudu by’agateganyo yahohoteye umugabo witwa Kirahinda.

Yamutwaye umugore nyuma yo kumuhamagara Nyabugogo ngo agende basangire,arangije aramuhohotera aramufungisha.

Undi yagize ati "Kirahinda afungiye Kimisagara.Bamuhamagaye bagiye kumugurira icupa Nyabugogo.Uriya mugabo witwa Kirahinda nta mutima mubi agira,nta ndaya yigeze ajyamo."

Undi muturage yagize ati "Ibi bintu byatangiriye mu kimina babamo bakakijyamo bagasinda.Muri uko gusinda aza kwegukana uwo mugore bitewe n’amafaranga

Uwo Kirahinda yabanje gusa nk’umuntu usinda cyane akajya kureba umugore we aho yakoreraga iby’ubuvunjayi.Atangira kujya amufuhira cyane."

Aba baturage atuye muri uyu mudugudu wa Rutaraga ya II, bavuga ko Kirahinda yahohotewe ku buryo buteye agahinda bityo basaba ubuyobozi ko yafungurwa agataha kuko nta cyaha afite."

Uwitonze Vianney,Umuyobozi w’uyu mudugudu wa Rutaraga ya II,yavuze ko ibivugwa ari ukumuharabika kuko ngo asanzwe akora neza ahubwo ibyabaye byose bituruka ku miyoborere kuko abatangaje biriya ngo basanzwe bahurira mu bibazo runaka.

Ati "Uwo muturage yananiranwe n’umugore we,twamukoreye na Raporo tuyohereza kuri RIB.Nyuma y’aho byarakomeje biba induru ndende,sii nanjye gusa ashyira mu majwi gusa kuko harimo n’abandi bagabo kuko hari n’abo yagiye ajyana kuri RIB.Uwo ababonanye wese ngo yamurongoreye umugore.Ni ibihuha muri make kuko umugore amaherezo twagiye iwabo tubandikisha impapuro zo kubunga,umugore abonye ko ahohoterwa,akubitwa akanarara hanze,biba ngombwa ko afata umwanzuro ajya kwikodeshereza.Ntabwo babana baratandukanye.

Nta bibazo mfitanye nabo, iyo umuntu ari mu nshingano murabizi namwe,hari ukuntu umuntu ashobora kuba ari umunyamakosa mugahurira mu kibazo,ugikemura nkuko inshingano baguhaye zibigusaba.Nkora akazi kanjye nta marangamutima mfite,iyo uri mu ikosa turagukosora,byananirana tukagushykiriza inzego zituruta..."

Uyu muyobozi yavuze ko uyu Kirahinda bahuye amukubita ibuye aramukomeretsa hanyuma undi ajya kumurega bara,mufunga.Yasabye abaturage kurekera iki kibazo mu nzego zibishinzwe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanyinya ntibwigeze bugira icyo batangaza kuri iki kibazo cy’aba baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa